samedi 4 février 2012

INYIGISHO YO KU CYUMERU CYA 5, UMWAKA B


INYIGISHO YO KU CYUMERU CYA 5, UMWAKA B

AMASOMO
1. Jb7, 1-4.6-7
2. 1Kor9, 16-19.22-23
3. Mk1, 29-39

Isomo rya mbere ry’uyu munsi ryavuye mu gitabo cya Yobu. Iki gitabo, mu mitwe yacyo wa mbere nuwa kabili, badutekerereza ukuntu uwo mugabo   Yobu yari yarahiriwe muri byose, akiberaho mu mahoro kandi yubashywe nabo babanaga. Nyuma aliko aza kugeragezwa, avutswa abana be; ibye byose birayoka, ndetse ararwara bikabije. Inshuti ze rero ziza kumusura kubera ibyo bibazo yahuye nabyo.  Mu kumuhumuriza rero, bajyaga impaka ku mvano y’ibyo byago byamuteye, bakamwumvisha ko yahaniwe ibicumuro bye.[1] Muri iri somo rero, umunyabuhanga aratwumvisha  uburyo ubuzima bwa muntu ari bugufi cyane kandi buyoka vuba bugakendera nk’igihu. Kubaho kwa muntu ni nko kurwana intambara; iyo aryamye ntarota bukeye, niyo abyutse akibwira ko buri bwire akiriho” (Yb7, 1.4).  Icyo tugomba kumenya ni uko ubuzima bufite ibizazane byabwo: Indwara z’amoko ari azwi n’atazwi, ibiza, ibyago byo gupfusha abo twakundaga n’ibindi bitera muntu bitamuteguje bikanamutera kwiheba. Tutibanze ku mvano y’ibyo byago, reka turebe uko tubyakira. Ibyo bibi byose duhura nabyo muri ubu buzima tubyakira dute?  

Hari ababibonamo umuvumo w’Imana; Imana yatereranye umwana wayo. None se ko yari ishoboye gutuma bitabaho, kuki yaretse bibaho?  Hari abandi babibonamo igihano Imana yahanishije umunyabyaha kuko bayicumuyeho. Hari ndetse nabandi bumva ko ari umwanzi ubikora. Ibyo byose bituma hari abinubira ibyago, nuko Imana bakayishyira ku ruhande kuko yabatereranye muri ibyo byose bahuye nabyo. Nuko  bagatangira guhakana ububasha bw’Imana ishoborabyose, amizero yabo bakayashyira mu bigirwamana. None se ubwo koko ibyago duhura nabyo twajya tubyakira dute? Indwara zitubuza amahoro n’amahwemo twazakira dute? Yobu niwe ugira uti : « ko twakira nk’umugisha ihirwe Imana iduhaye, ni kuki tutakwakira neza ibyago itwoherereje ? (Yb2, 10b)». Ibi byose rero biratuganisha ku Ivanjili tumaze gusoma.

Imana niyo nyiri ubuzima (Yh 3, 36; 5, 26; 6, 35; Tt2,11), ikaba ibufiteho ububasha bwose (Jn11, 25). Nubwo bwose buyoka mu maso ya muntu, kuri Yezu, ubuzima ni buzima kandi buzahoraho (Yh17, 2; Ibyak2, 27). Uhuye nawe amuha ubuzima, uwo asanze mu burwayi amusubiza ubuzima. Uwo « yegereye akamufata akaboko, akamuhagurutsa”, umuriro urazima, nuko agatangira kumuhereza(Mk1,31b).
Yezu rero niwe soko y’ubuzima (Yh1,4) kuko abwifitemo akaba ashobora kubuha utabufite. Ibyagendekeye Nyirabukwe wa Simoni, ninabyo byabaye ku mugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso yari amaranye imyaka cumi n’ibiri(Mk5,25.29), nibyo kandi biba ku mukobwa wa Yayiro (Mk5,23.35.39 ; Lk8,40-56). Amasomo rero y’uyu munsi, aratwereka ko tutagomba kwiringira ubu buzima buzima( byumve nko kuzima by’umuriro) ahubwo tugomba kwiringira Yezu Kristu we utanga ubuzima kandi bukaba ari ubuzima  buzima butazima. Ntabwo tugomba guterwa agahinda n’ibyago n’indwara duhura nabyo, ahubwo tugomba kumenya ko Ububasha bw’Umusumbabyose buri ku kinyabuzima icyo aricyo cyose : Ategeka roho mbi zikamwumvira (Mk1, 17), uburwayi bwose burakira (Mk1, 32.34) ndetse nabapfuye abasubiza ubuzima (Mk5,35-39). Tumenye neza tudashidikanya uyu munsi ko Yezu ar we soko y’ubuzima. Niwe ukomeza guhagurutsa abaguye, agakomeza amavi adandabirana y’abanyantege nke. Nitumutabaza (Mk1, 30) byanze bikunze azatwumva kandi azadukorera icyo twifuza. Nta kindi cyamuzanye (Mk1, 38) ku isi atari ugutanga ubuzima bw’Inkuru nziza yamamaje guhera muri Galileya kugera muri Yudeya yose ndetse akanishyiriraho Intumwa zo gukomeza uwo murimo ari nawo kuri Pawulo abanyakorinti batumva impamvu ahara ibyo afitiye uburenganzira(1Kor9,1-23) bakagira ngo kwamamaza iyo Nkuru nziza abikora ku bwende bwe ntawamutumye (1Kor9,17-18).

Nimucyo rero tumwegerane ukwemera nyako, maze adukize ibyago n’amakuba yose duhura nabyo. Uburwayi bwawe bwaba ubw’umubiri cyangwa ubw’umutima (ibikomere ubana nabyo byose ) bimubwire akuri hafi mu masakaramentu ye, bimwereke kuko akuri bugufi muri Kiliziya ye, bimuhishurire byose ntaburyarya, kuko yiteguye kugukiza (Iz35,4 ; Yer15,20 ; Lk19,10 ; Yh12,47).

By Deacon Cyprien HAVUGIMANA



[1] Cf. Bibiliya ntagatifu, Igitabo cya Yobu, Ijambo ry’Ibanze, p. 785
Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE

Aucun commentaire: