AMAKURU YA
PARUWASI BYUMBA (KUVA MU GUSHYINGO 2012- GICURASI 2013)
I.UBWIGISHWA:
Hari ibyiciro bibiri:
a)Abakuru ntibakiboneka mu kibeho;
ahubwo ababonetse bashyirwa hamwe n’abagarukiramana bagakurikira inyigisho
nibura rimwe mu cyumweru.
b) Abanyeshuri (Batisimu,
Ukarisitiya, Ugukomezwa): aba banyeshuri bategurirwa aya masakramentu nibura mu
gihe cy’imyaka ibiri.Guhera mu mwaka wa 2010, Paruwasi Byumba yari yafashe
umurongo w’abakateshisiti b’abakoranabushake ku masakramentu yose!Ababyifuje
bahawe amahugurwa bityo batangira kwigisha abana cyane cyane bikabera mu
miryango-remezo.Gusa nyuma y’umwaka umwe, twongeye gusuzuma twasanze benshi
baradohotse: ku bantu 146 bari biyemeje ubwo butumwa ubu dusigaranye 54 muri
Paruwasi yose!
Amasantrali amwe
yifuje gusubira ku bwigishwa bwo hambere (kugira umwarimu kuri buri sakramentu
kandi akigisha abanyeshuri barenga
ijana!Hanyuma akabonerwa agahimbazamusyi!Buri Santrali ikaba igomba kugashaka).
II.ABAGARUKIRAMANA
Abifuza guhabwa
amasakramentu y’ibanze ndetse n’Isakramentu ry’Ugushyingirwa: ahanini bategurwa
igihe cya kategori iba muri buri santrali mu gihe cy’amezi atandatu.Nyuma
bamaze gusuzumwa bahabwa amasakramentu.Aba rero bategurwa n’abakateshisiti kandi hari n’igipande bashyirirwaho imibyizi
kikaba kiriho incamake y’inyigisho bahabwa.Aha rero abayobozi ba Santrali
badufasha muri uwo murimo ku bwitange.
III.MARIAGE
a.
Urubyiruko: rukunze kwitegura cyane mu
gihe cy’icyi.
b.
Abasanzwe bo babana bitegura amezi atandatu ; bagasezerana kabiri mu mwaka (Muri
Gashyantare mbere y’igisibo no muri nzeri).
c.
Abakozi bo bakunze kugorana cyane ko baza bafashe gahunda yabo, muri make
badafite igihe bityo bagategurwa ku buryo bwihuta!
IV.ITURO
Ituro
ku bakristu basanzwe ni 1000f hiyongeraho 200f yo kunganira ikigega cya
karitasi ya Paruwasi cyo kugoboka abatishoboye!Abandi basabwa icyicumi, nyamara
abenshi ntibakunze kurenza 6000 f.Abasore n’inumi 600 f, abana bitegura
Ukarisitiya ya mbere 360 f.
Misa z’abapfuye ni 5000 f naho Misa zisabwe ni 1000f.
V. UMUGANURA
500 000f nyuma y’isakramentu
ry’ugukomezwa cyane cyane mu kwa cyenda!
VI. FOND DE SOLIDALITE/ 6mois
Ibyinjiye: 8
269 005 Frws
Ibyasohotse: 8
194 241 Frws
10% IMAZE
GUTANGWA: 259 845Frws
VII.UMUTUNGO
1.
Amasambu (muri buri santrali hari imbago abkristu bakoresha kugira ngo
bashobore kubona ubushobozi batagombye kuza kuri paruwasi) :
Shangasha : imirima 8 ;
Rumuri : umurima 1 ; Mukono : uretse
imbago yubatsemo Santrali na Sikirisali, nta handi hafatika bafite.Kigogo naho
ni uko.Byumba : amasambu atatu duhingamo ubwatsi bw’amatungo ndetse
n’imyaka yo gutunga urugo rw’abapadri, andi masambu atatu arimo amashyamba.
2.
Dufite imodoka imwe
3.
Dufite urugo rw’abapadri na Kantine ya paruwasi ikodeshwa.
VIII. INZEGO Z’UBUYOBOZI +
COMMISSIONS
A. 1.Hari inama nkuru ya Paruwasi
2.Hari abayobozi ba Santrali kandi
ku rwego rwa buri Santrali ; hari inama nkuru ya
Santrali.Amasantrali ni 5,
Sikirisali 17, inama 124, imiryangoremezo 286.
3.Turacyafite kandi inama
z’imirenge, zifatwa nk’urwego mpuzamiryangoremezo.
4.ku rwego rwo hasi hari
umuryangoremezo ; urwego rwegereye abakristu kandi
rufite ububasha mu gufata
ibyemezo no mu kubishyira mu bikorwa.
B.Dufite za komisiyo
zinyuranye:
1. Karitasi
2. Ubutabera n’amahoro
3. Abalayiki
4. Liturijiya
5. Abageni ba Kristu
C. Imiryango ya
Agisiyo Gatolika
Abakarisimatike, Abalejiyo, Mariali,
Karumeli, Abanyamutima,
JEC, JOC, SCOUT, XAVERI,
SANT’ EGIDIO.
Umubare w’abakristu: 74 679.
IX.UMWAKA W’UKWEMERA
Muri uyu mwaka w’ukwemera hatekerejwe igikorwa cyo
gukangura abakristu no kuzirikana ku kwemera kwacu. Ibyo bigaragarira mu
isengesho rivugwa buri munsi mu Misa, hashyizweho intego y’uy’umwaka w’ukwemera
muri paruwasi yacu yigishwa abakristu
muri gategori ikorwa buri cyumweru, gutambagiza ishusho rya Bikira Mariya w’i
Kibeho. Ikindi kandi dufashijwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, ubu ingo
zigera kuri 259 zo muri paruwasi yacu zitunze Bibiliya Ntagatifu, bakaba
barashishikarijwe gusoma Ijambo ry’Imana kandi no kurishiyira mungiro mubyo
ridusaba. Kurikunda no kurikundisha abandi.
X.UMWAKA W’UMURYANGO
Hari muri buri santrali amatsinda yiteguye kandi
ahabwa inyigisho buri kwezi!Kandi by’umwihariko muri uku kwezi kwahariwe Bikira
Mariya, ayo matsinda yahuguwe ku”mwanya Bikira Mariya mu rugo”.Iyo
nyigisho ikaba yaratanzwe na Musenyeri Kizito. Gahunda ya forum y’ingo
turacyayitekerezaho!
XI. URUGENDO NYOBOKAMANA I
KIBEHO N’I NAMUGONGO
AMAZINA
|
CONTRIBUTION
|
UBURYO
|
1.
HABUMUREMYI Materne
|
|
|
2.
SAFARI Viateur
|
|
|
3.
HAVUGIMANA Cyprien
|
|
|
4.
Fr.NDAGIRIYIMANA Augustin
|
|
|
N.B.: Abakristu
baramenyeshejwe mu matangazo ariko nta numwe uratumenyesha ko
azitabira cyane cyane urugendo rw’i
Namugongo.
XII.
THEME PASTORAL 2013- 2014
“ Mureke Imana
ibigarurire” (2Kor 5, 20).
Nyuma yo kuzirikana ku mwaka w’ukwemera,
tubona icyafasha abakristu twese muri rusange ari iyi nsanganyanyamatsiko yo
kwigarurirwa n’Imana; ari byo bivuga kwiyunga n’Imana ndetse n’abavandimwe bandi.
Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire