DIOCESE DE BYUMBA
PAROISSE CATHEDRALE BYUMBA
B.P 5 BYUMBA
INYIGISHO Z’IBANZE KU BAHEREZA BA MISA NTAGATIFU
BYATEGUWE NA : Augustin NDAGIRIYIMANA,
Fratri en stage pastoral á la Paroisse Cathédrales
Byumba
INTANGRIRO
Mu Misa, aribyo kuvuga isangira rya Nyagasani, umuryango w’Imana utumirwa
kandi ugakoranyirizwa guhimbaza urwibutso rwa Nyagasani (Igitambo
cy’Ukaristiya), uyobowe n’Umusaseridoti uhagarariye Kristu (P.O n.5).
Misa rero ni igikorwa cya Kristu n’icyumuryangow’Imana ugizwe n’inzego
nyinshi S.C 41. Abasangiye Misa bagomba kugira imyifatire n’ibikorwa bibaranga,
ari nabyo kimenyetso kiranga ubumwe bw’ikoraniro: “Guhuza imitima n’amatwara”
SC. n.30 Buri wese rero, hakurikijwe urwego arimo n’umurimo ashinzwe, igihe
atunganya umurimo we, aba akora icyo agomba gukora. Aba agaragaza kandi uruhare
n’uburenganzira afite bwo kwifatanya n’abandi, bityo imitunganyirize y’Igitambo
cya Misa ikagaragaza uko kiliziya iteye mu nzego zayo no mu mirimo yayo
inyuranye (S.C n. 14, 26, 28).
Niyo mpamvu, Abahereza ba Misa, bitewe n’umurimo wihariye basabwa
gutunganya kugirango Liturijiya ya Misa igende neza, dusabwa kugira ibyo
tumenya kuburyo bunonosoye:
1. Umuhereza wa Misa ni muntu ki? Ni
ibihe asabwa kuba yujuje ?
2. Ibikoresho bya Liturijiya n’igihe bikoresherezwa.
3. Imyambaro n’amabara bikoreshwa muri Liturijiya n’icyo bisobanura.
4. Ibimenyetso mu buzima bwa Kiliziya Gatolika.
5. Gutegura Misa hitawe k’umwihariko wayo.
6. Ibikorwa
n’imyifatire muri Liturijiya.
7. Umwaka wa
Liturijiya.
8. Mutagatifu
TARISISI, umurinzi w’Abahereza.
9. Isengesho
ry’Abahereza n’ibindi
I. UMUHEREZA WA
MISA NI MUNTU KI?
Umuhereza ni
umuntu ushinzwe imirimo yo guhereza mu misa no muyindi mihimbazo.Gutwara
amatara, icyotezo n’ububani, umusaraba, kuzana inkongoro, umugati na divayi
kuri Alitari, guhereza Padiri amavuta matagatifu, amazi y’umugisha n’ibindi ni
imirimo y’umuhereza.
Umuhereza wa misa, igihe ari kuri Alitari afasha Padiri,aba ahagarariye
imbaga y’abakristu bifatanyije n’Umusaseridoti mu gutura igitambo
cy’Ukaristiya. Niyo mpamvu uwiyemeje kuba umuhereza wa Misa, aba yiyemeje
umurimo utagira uko usa kandi umusaba byinshi : ubwitange, ubudakemwa,
gukunda Misa, gukomera k’ukwemera n’ibindi. Gusa, utunganije neza umurimo
w’ubuhereza aworonkamo ibyishimo byinshi.
1. KUBA UMUHEREZA
BISABA IKI?
- Kuba umukristu
Gatolika wahawe Ukaristiya ya mbere,
- Kuba ufite
byibura hagati y’imyaka irindwi na cumi n’ibiri (7-12 ans),
- Kuba uri
indakemwa mu mico no mu myifatire.
- Kwerekana icyemezo
cyatanzwe n’umuryango-remezo, kigaragaza ko abakristu muturanye bakuzi kandi
bahamya ko umurimo wiyemeje uwushoboye.
2. AMABWIRIZA AGENGA ABAHEREZA (Byumba)
Umuhereza umaze
kwakirwa mu itsinda ry’abahereza muri Paruwasi Byumba, asabwa kubahiriza ibi
bikurikira:
1. Kubaha
abamukuriye (abamutanze kwinjira mubahereza) n’abayobozi b’itsinda barizwamo.
2. Kurangwa
n’ikinyabupfura aho ari hose (ku kiliziya, munzira, murugo no ku ishuri).
3.
Kugira isuku ku mubiri no kumyambaro, akiyitaho akurikije ibyumvikanyweho
n’abahereza bo mu itsinda abarizwamo (umusatsi,
inkweto no kwisiga= Maquillage).
4. Kwirinda
urusaku n’agasigane muri Sacristie, kwirinda kurangara igihe uri guhereza
(umutambariro no kuri Alitari).
5. Kwirinda
gukererwa muri gahunda ziteganijwe. Umuhereza agomba
kugera byibura muri Sacristie iminota 15 mbere ya Misa ari buherezemo.
6. Muguhereza Misa, umuhereza agomba gukora no gukurukiza ibyo yigishijwe
mu itsinda abarizwamo, nta kuvangamo ibyo ashaka cyangwa yabonye ahandi.
7. Umuhereza
agomba kwirinda imyitwarire iyo ariyo yose yatuma bamukeka.
8. Umuhereza
agomba kwitabira no kubahiriza gahunda zateganijwe n’itsinda ry’abahereza
abarizwamo: kuririmba, igikorwa cy’urukundo, iminsi mikuru n’ibindi
9.
Abahereza bakuze n’abamenyeye bagomba kwitwararika ntibahutaze abashya,
bakababera urugero muri
byose.
10. Imyaka
n’igihagararo byumvikanyweho bigomba kubahirizwa na buri muhereza wese (imyaka
7-12 kwakirwa mubahereza na 16 kurekeraho guhereza kuri Alitari).
II. IBIKORESHO
BYA LITURIJIY1.
I. IMPEREZO NTAGATIFU
1. CALICE= Inkongoro nkuru ya Misa: Ni inkongoro
ishyirwamo divayi n’amazi biza guhindurwa Amaraso ya Kristu.
2. PURIFICATOIRE= Agahanaguzo: ni
agatambaro k’umweru kagenewe gusukura inkongoro nkuru ya Misa (Calice),
agasahani n’izindi nkongoro igihe zishizemo Isakramentu. Aka gatambaro
ukabwirwa n’uko gafite umusaraba hagati.
3. PATENE= Agasahani: ni agasahani
gahyirwaho umugati (Hostiya nini) umusaseridoti akoresha igihe atura igitambo
cy’Ukaristiya.
4. PALE=
Agatwikirizo: ni agatambaro (akenshi usanga gakomeye nk’agakarito)
gafite ishusho ya kare. Kagenewe gutwikira inkongoro ya divayi (Calice)
hirindwa icyayitokoza.
5. CORPORAL=
Insasirwagitambo: ni agatambaro kera karihmo
umusaraba rwagati. Karamburwa kuri Alitari kagaterekwaho amaturo. Bitewe n’uko
amaturo (inkongoro) angina, hategurwa Corporal zirenze imwe, cyangwa imwe nini.
6. CLE= Urufungozo rwa Taberinakulo (Tabernacle).
7. CIBOIRE= Inkongoro: Ni inkongoro
zitegurwamo hostiya ntoya zihindurwa umubiri wa Kristu. Nizo baharizamo, zikanabikwamo isakramentu rishyingurwa muri Tabernacle.
8. BURETTES: Ni
uducupa tubiri. Kamwe gategurwamo divayi,
akandi kagategurwamo amazi bihindurwa amaraso ya Kriistu. Akenshi utuducupa
dutandukanywa n’inyuguti A=AQUA:
Amazi; na V=VINUM: Divayi.
9. MANUTERGE: Ni agatambaro kera, gafite umusaraba kuruhande hasi. Niko
umusaseridoti yihanaguza amaze gukaraba intoki ngo ature igitambo cy’Ukaristiya.
10. VOILE: Ni umwenda utwikira amaturo ateguye kuri Credence. Ibi
byubahirizwa akenshi igihe Misa yasomewe ahantu hitaruye hatari mi kiliziya.
2. IBINDI BIKORESHO
1. ENCENSOIR : Icyotezo
2. ENCENS : Ububani
3. NAVETTE
D’ENCENS : Ni agakombe kabikwamo /
gatwarwamo ububani. Muri navette d’encens habamo akayiko gato bakoresha
bashyira ububani mu cyotezo.
4. CIERGES : Amatara
5. OSTENSOIR=
Inteko y’Isakramentu : ni igikoresho
gikozwe mu cyuma cyangwa mu kindi kintu gikwiye. Kigira akadirihya gashyirwamo
Isakramentu ritagatifu mu gihe cy’ishengerera.
6. CUSTODE= Agafata
Ukaristiya : ni agakoresho gato gakoze
nk’umukebe, babikamo Ukaristiya nini ishyirwa muri ostensoir igihe
cy’ishengerera.
7. PYXIDE= Agatwara
Ukaristiya : ni agakoresho nako gakoze
nk’umukebe muto, bashyiramo Ukaristiya bagemuriye abarwayi.
8. CHAPE : Ni igishura gisesuye umusaseridoti yambara agiye
gushyiraho Isakramentu mu gihe cy’ishengerera cyangwa mu gihe cyo gutambagiza
Isakramentu ritagatifu.
9. VOILE
HUMERAL : Ni umwambaro mugari
umusaseridoti afatisha ostensoir igihe agiye gutanga umugisha igihe
cy’ishengerera. Uyu mwambaro utegurwa kuri credence mbere y’uko umuhango wo
gushengerera utangira. Umuhereza awuzana indirimbo « NITWUNAMIRE »
irangiye, umusaseridoti avuze ngo « dusabe ».
10. GOUPILLON=
Icyuhagizo : ni igikoresho bakoresha batera
amazi y’umugisha.
11. ORDO : Ni agatabo gato kagaragaza amasomo y’umunsi, Zaburi,
umutagatifu duhimbaza uwo munsi, ubwoko bwa Misa irasomwa n’ibara rirategurwa
muri Liturijiya.
12. LA CROIX DE
PROCESSION=Umusaraba w’umutambagiro : Utwarwa n’umuhereza uwushoboye, agakora k’uburyo ubonwa n’abantu bose. Mu
mutambagiro, umusaraba uza mbere y’abahereza n’abasaseridoti, nawo wabanjirijwe
n’icyotezo n’ububani. Uwutwaye akikizwa n’abatwaye amatara iyo bahari.
13. CLOCHETTE(S) = Inzogera
3. KILIZIYA :
AHAKORERWA IMIRIMO MITAGATIFU
Imbaga y’Imana ikoraniye mu Misa, iba ari urugaga rwunze ubumwe kandi
rugizwe n’inzego nyinshi ; ibyo bigaragazwa n’imirimo myinshi ikorwa muri
buri gice cya Misa. Ingoro yose rero mu miterere yayo igomba kugaragaza umwanya
wa buri rwego rw’abayisengeramo, maze buri muntu akabona umwanya ukwiranye
n’umurimo ashinzwe muri iryo koraniro. Hari ubona kiliziya iyi n’iyi ari nziza
cyangwa itamunyuze bitewe n’izindi yabonye cyangwa se bitewe n’ibyo akunda.
Icyingenzi ni uko imiterere yayo igomba kugaragaza ubumwe bukomeye buranga
iimbaga y’Imana ihakoraniye. Ubwiza bw’Ingoro iyi n’iyi n’ubw’ibiyirimo bugomba
gufasha abayinjiyemo gusenga, bukagaragaza ubutagatifu bw’imihango
ihakorerwa ;aho kuba ububarangaza. Akamaro n’igisobanuro rero by’ibyo
tubona muri za kiliziya ni bimwe.
1. AUTEL=
Altari : Urutambiro, Ameza y’Igitambo cy’Ukaristiya. Umuhereza
wese unyuze imbere y’Altari agomba kuyunamira. Kuri Altari hagomba kuba umwenda
utatse kandi usesuye kuri Altari yose. Amatara ategurwa kuri Altari cyangwa
iruhandi rwayo kuburyo atabuza abakristu kureba ibikorerwa kuri Altari
n’ibihateretse. Kuri Altari cyangwa hafi yayo hagomba gushyirwa umusaraba
ubonwa n’ikoraniro ryose.
2. TABERNACLE
(Taberinakulo)=Ubushyinguro bw’Isakramentu
ritagatifu. Mu Kilatini, iri jambo rivuga ihema ritoya ryubatse. Taberinakulo
rero ni akazu gato, gatatsebashyinguramo Isakramentu ritagatifu.
3. AMBON=
Itangarizo : ahasomerwa Ijambo ry’Imana. Ijambo
“ambon” rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikavuga ikintu cyisumbuye mu
bujyejuru. Itangarizo rigomba kuba ribonwa n’abakristu bose, ryubatse
(rishimangiye), Atari intereko y’igitabo cya Misa bimura hato na hato.
4. CREDENCE=Akameza k’amaturo.
Ni akameza gaterekwaho amaturo(umugati na divayi) n’ibindi bari bwifashishe
mugutura. Ako kameza kaba kari hafi ya Altari mu ruhande rw’iburyo.
4. LUTRIN: Intereko
y’igitabo cya Misa. Ahenshi usanga iyi
ntereko ntayihari bityo igitabo cya Misa kigashyirwa ku itangarizo ry’Ijambo
ryImana kugeza imihango y’Ijambo ry’Imana igeze.
5.
SIEGES =Ibyicaro : intebe
z’abapadiri, abadiyakoni n’abahereza zigomba kuba mu gicumbi, ahantu hakwiye
kandi harebana n’ikoraniro.
6. CROIX=
UMUSARABA :Umusaraba ni ikimenyetso cy’uko
Kristu yadupfiriye ku musaraba akazuka. Umusaraba uriho ishusho ya Yezu
wawubambweho witwa « CRUCIFIX ».
Crucifix ushyirwa hajuru ya Altari, naho umusaraba utariho ishusho ya Yezu
ugashyirwa mu mutwe wa kiliziya hanze.
7. LAMPE ETERNELLE=Itara
rihora ryaka : Uretse kuwa gatnu mutagatifu
no kuwa gatandatu mutagatifu, kuri Tabernacle hahora itara ryaka rigasobanura
ko Kristu, we Rumuri nya rumuri ari aho ngaho.
8. BAPTISTERE=
Ibatirizo : ni iriba rya Batisimu.
9. BENITIER= Ahashyirwa amazi
y’umugisha : ni ahantu- ku muryango wa kiliziya- hashyirwa amazi ahawe
umugisha, abakristu binjiye mu kiliziya bakoramo n’intoki z’ikiganza cy’iburyo
nuko bagakora ikimenyetso cy’umusaraba. Ibi bikibutsa ubikoze ingabire ya
Batisimu n’amasezerano yagiranye na Kiliziya, umuryango w’Imana, igihe
abatizwa.
10. CONFESSIONAL= Aho bicuriza
ibyaha : ni umwanya wabugenewe bakunze kwita « intebe ya
Penetensiya » kuko hatangirwa isakramentu ry’imbabazi.
11. CHEMIN DE CROIX= Inzira
y’umusaraba : ni amashuso 14
yibuntsa intera zinyuranye z’inzira y’umusaraba Yezu yanyuze kuwa Gatanu mutagatifu ajya kudupfira ku
musaraba. Hamwe na hamwe usanga izi ntera hiyongeraho iya 15 y’izuka rya
Kristu. Aho itari, izuka rya Kristu rizirikanwa imbere ya Altari. Inzira y’
umusaraba ishobora gukorerwa hanze.
12. CIERGE PASCAL= Itara rya Pasika: mugihe cya pasika (guhera mu gitaramo
cya Pasika
kugera kuri Pentekosti) bacana itara rya Pasika. Ni buji nini cyane
ishushanyijeho umusaraba n’inyuguti ya Alfa (A) hejuru y’umurongo uhagaritse,
n’iya Omega (Ω) munsi y’umurongo uhagaritse. Haba handitseho kandi imibare,
umwe umwe mu mfuruka 4 z’uwo musaraba.
13. LAMPES DES
APOTRES : Amatara y’intumwa. Muri kiliziya zimwe na zimwe,
habamo udutara 12, twometse ku nkuta ; kamwe ka buri ntumwa. Bisobanura ko
Kiliziya ishingiye ku ntumwa. Utwo dutara akenshi tuba twometse ku rukuta aho baba barasize amavuta
matagatifu igihe kiliziya yegurirwaga Imana ihabwa umugisha. Utu dutara ducanwa
ku minsi mikuru no ku minsi yo kwibuka intumwa.
14. AMASHOSHO : Kuva kera, Kiliziya itoza abakristu kubaha
amashusho ya Yezu Kristu, aya Bikira Mariya, n’ay’Abatagatifu, agashyirwa muri
za kiliziya. Icyo aya mashusho agamije ni ugufasha abakristu gusenga neza. Umubare
wayo ntugomba gukabya, kandi ntagomba kurangaza abakristu.
15. SACRALIUM: aho bashyira ibintu bitagatifu
byangiritse
Ni icyumba cyometse cyangwa kegereye
kiliziya. Ni ahantu Musenyeri, abadiyakoni,
abapadiri n’ababafasha muri Liturijiya bambarira imyenda ya Liturijiya kandi
akaba ariho umutambagiro utangira Missa uturuka. Kuri za kiliziya katedrali,
hagomba kuba indi Sakristiya kuruhande igenewe kubikwamo ibikoresho bitagatufu
bya Liturijiya. Mugihe kandi gisanzwe, abasaserdoti n’ababafasha niho baho
bakiteguriye (iyo hisanzuye).
Ushinzwe
sakristiya (sacristain), niwe ushinzwe kumenya no gushyira ku murongo
ibihakorerwa : gutegura no kubika neza ibitabo, imyenda ya Liturijiya
n’ibindi bikenerwa muri Liturijiya y’umunsi, kuvuza inzogera, gukurikirana
umutuzo ugomba kurangwa muri sakristiya, agomba kumenya ibikoresho bishya
byinjiye muri sakristiya akareba niba bijyanye n’amabwiriza ya Kiliziya
kubirebana n’ubukorikori bugezweho.
Ø IMYAMBARO YA LITURIJIYA
Mubuzima bwa buri munsi, imyambarire irahinduka bitewe n’aho umuntu ari
n’umurimo arimo. Niyo mpamvu no muri Liturijiya, bitewe n’uruhare rwihariye uyu
n’uyu baragiramo, hanitawe k’umwihariko wa Liturijiya, imyambarire
n’imyitwarire bigomba guhinduka. Bityo hari imyambaro igenewe gusa
abasaseridoti n’igenewe abalayiki. Buri mwambaro ufite igisobanuro cyawo
akenshi usanga gikomoka mumateka ; gusa ntiturinjira cyane muri ibyo bisobanuro,
aha turareba iyo myenda iyo ariyo : amazina n’abo igenewe.
1. IMYAMBARO
Y’ABAPADIRI
1. AUBE : ikanzu. Ikanzu ni umwenda uhuriweho na buri wese
hatitawe kurwego uru n’uru. 2. AMICT :
Impishajosi. Yambarwa imbere ya Aube, ikambarwa na buri wese. Ariko igihe igihe
ikanzu ihisha ijisi n’imyenda isanzwe, kwambara Amict singombwa cyane. Gusa
ntawukwiye kwirengagiza ko Amict inafite akamaro ko kurinda Aube kwanduzwa
n’ibyunzwe.
3. CORDON : Ushumi. Igihe ikanzu atari nini cyane (muburebure
no mubugari) singombwa cyane kuwambara.
4. ETOLE: Indangabubasha. Yambarwa inyuze mu ijosi igatendera mu
gituza.
5. CHASUBLE: Igishura. Cyambarwa n’umusaseridoti urayobora igitambo
cy’Ukaristiya. Ariko ku minsi mikuru ikomeye, abasaseridoti bose bambara
ibishura. Igishura ni ngombwa gusa mumisa n’indi mihango ijyanye nayo.
6. CHAPE: ni umwambaro usimbura igishura miyindi mihango
mitagatifu itari igitambo cy’Ukaristia nko gushengerera, gutambagiza
Isakramentu ritagatiu…
2. IMYAMBARO Y’UMUDIYAKONI
1.
Aube
2.Cordon
3.Etole: umudiyakoni
ayambara ibereretse ikahuranya igituza
ivuye ku rutugu rw’ibumoso ikagera iburyo bw’igihimba, akayizirikira aho.
4. DALMATIQUE: Igishura
cy’umudiyakoni. Uyu niwo mwambaro wihariye w’umudiyakoni. Dalmatique yambarwa inyuma ya étole, gusa si ngombwa kuyambara buri gihe. Kuyambare ni
itegeko kuminsi mikuru ikomeye.
3. IMYAMBARO N’IBIMENYETSO BY’UMWEPISKOPI
Umwepiskopi ,
muri Liturijiya yambara imyambaro nk’iy’abapadiri twabonye hejuru, ariko
kuminsi mikuru ni ngombwa ko agerekaho ibimenyetso bigaragaza ko ari umushumba
waragijwe Kiliziya “Diyosezi”.
1. ANNEAU: Impeta y’umwepiskopi. Iyi mpeta
umwepiskopi agomba kuyambara igihe cyose na hose. Ni ikimenyetso cy’ubumwe
n’ubudahemuka afitanye na Kiliziya, umuryango w’abemera ikanaba umugeni
yasezeranye nawe.
2. LA CROSSE: Inkoni ya gishumba (le bâton pastoral). Ni ikimenyetso
cy’uko ari umushumba w’ubushyo yaragijwe muri diyoseze ye. Umwepiskopi atwara
inkoni muri diyoseze ye gusa, ariko ashobora kuyitwara muri diyoseze itari iye,
kumunsi mukuru, igihe yabyemerewe n’umwepiskopi w’aho ari. Igihe abepiskopi
barenze umwe, inkoni itwarwa n’uwayobiye igitambo cy’Ukaristiya.
3. LA MITRE : Ingofero y’umwepiskopi. Umwepiskopi yambara
ingofero : igihe yicaye, igihe yigisha (asobanura ivanjiri), igihe atanga
umugisha wa gishumba, igihe atanga amasakramentu, n’igihe ari kumutambagiro.
4. LA CROIX
PECTORALE : Umusaraba nsesura gituza. Uyu
musaraba wambarwa inyuma y’igishura.
5. LA CALOTTE : ni akagofero gato gatukura k’Umwepiskopi.
6. LE PALLIUM : ihabwa gusa umushumba utorewe kuyobora
Arkidiyosezi, ikambarwa inyuma y’igishura.
N.B : 1. Muri Liturijiya, umuseseridoti cyane cyane ushinzwe
gukurikirana uko Liturijiya igenda, ashobora kwambara Soutane mumwanya wa Aube,
akarenzaho Surplis.
2. Umwepiskopi, haba muri diyosezi ye cyangwa iyindi, yambara soutane
n’umukandara wayo by’ibara ry’isine. Impera zombi z’umukandara zifite inshunda.
3. Soutane ni ikanzu ifite ibifungo imbere, kuva hasi kugera hejuru. Yambarwa
n’abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni n’aba fratri bageze mu cyiciro cya
Tewologiya (bitewe n’akamenyero k’ahantu).
4. Muri Liturijiya, igishura n’indangabubasha bifite amabara ane (4)
akoreshwa bitewe n’igihe iki n’iki cya Liturijiya : Adiventi, Noheri,
Igisibo, Pasika, Igihe gisanzwe, Iminsi mikuru.
Ø AMABARA YA LITURIJIYA
1. LE BLANC (B) : UMWERU : ni ikimenyetso cy’ibyishimo
n’ubutungane. Rikoreshwa mugihe cya Noheli n’icya Pasika, mu minsi mikuru
n’iminsi yibukwa ya Nyagasani, ariko iterekeye iy’ububabare bwe, ku minsi
mikuru ya Bikira Mariya, iy’Abatagatifu batahowe Imana n’iy’abamalayika. Umweru
kandi utegurwa igihe cy’amasakramentu ya Batisimu, Ugushyingirwa n’Ubusaseridoti.
2. LE ROUGE (R) :
UMUTUKU. Ni ibara rishushanya amaraso, umuriro n’urukundo. Wambarwa mu Misa yihariye
y’abatagatifu bahowe Imana, ku cyumweru cy’Ububabare bwa Nyagasani, kuwa Gatanu
mutagatifu, no ku munsi mukuru w’Umusaraba wuje Ikuzo. Ryambarwa kandi mu Misa za Roho Mutagatifu,
ugategurwa igihe cy’Isakramentu ry’Ugukomezwa no ku minsi mikuru y’Intumwa n’iy’abanditsi
b’amavanjili.
3. LE VIOLET (Vl): ISINE. Ni
ibara rigaragaza ukwizera n’isukurwa, kwisubiraho no guca bugufi. Ryambarwa
mugihe cy’adiventi n’icy’Igisibo, rigashushanya ukwizera n’isukurwa bitegura guhimbaza iminsi mikuru ikomeye mu
icungurwa kwa muntu. Ryambarwa kandi igihe hatangwa isakramentu r’imbabazi
(Penetensiya), no mu mihango na Misa z’abapfuye.
4. LE VERT (Vr): ICYATSI
KIBISI. Ni ibara rigaragaza ikizere. Ryambarwa mi gihe gisanzwe cy’umwaka, ni
ukuvuga igihe hadahimbazwa imsi yihariye. Ubusanzwe ni ibara riranga ibimera
bifite ubuzima- mu gihe cy’imvura- bityo rikatwibutsa ubuzima Imana idahwema
kuduha, natwe tugasabwa gkura mu kwemera.
ICYITONDERWA : Mubyukuri amabara akoreshwa muri Liturijiya ni ane amaze kuvugwa.
Ariko ibara ry’UMUKARA rishobora
kwambarwa mu gihe mu Misa z’abapfuye nk’ibara ry’agahinda ; naho ibara
risa na ROZA rishobora kwambarwa ku cyumweru cya « NIMWISHIME=GAUDETE »
(icya 3 cya Adiventi) no kucyu mweru cya « ISHIME YERUZALEMU=LAETARE »
(icya 4 cy’igisibo)
V. IBIMENYETSO MU
BUZIMA BWA KILIZIYA GATOLIKA
Ibimenyetso ni umurage twasigiwe n’abakurambere bacu mu kwemera. Kubisobanukirwa
bituma wumva neza agaciro kabyo n’ubukungu bitunze,
bityo
bikagufasha gushimangira imyumvire mu kwemmera kwawe. Ibimenyetso bifite
uruhare runini mu kutwibutsa amateka y’ugucungurwa kwa muntu. Ibimenyetso
bitwibutsa kandi bikumvisha ubwenge bwacu ibyo twashoboraga kwirengagiza no
kwibagirwa, bikadufasha kurangamira no kuzirikana ibyo tutabonesha amaso yacu.
Niyo mpamvu umukristu wese asabwa kubaha ibyo bimenyetso.
ESE AMASHUSHO
NK’IBIMENYETSO ARASENGWA?
Oyo, Ibyanditswe
bitagatifu bitwereka neza ko amashusho adasengwa (reba Iyim 20, 4. 30, 4; Iz 45) ariko gukora amashosho no kuyubaha ni
uburenganzira Imana yahaye umuryango wayo. (reba Iyim 25,18; Ibar 21,8). Ku
bakristu twubaha ibimenyetso, dukwiye no gusobanukirwa ko igisobanuro
cy’ikimenyetso runaka kitagombera ubunini. Agaciro kacyo ntigatubywa cyangwa
ngo gatuburwe n’ubunini bwacyo.
Ibimenyetso
dukoresha cyangwa tubona kenshi mu buzima bwacu bwa gikristu, birimo amoko
anyuranye, bitewe n’imiterere yabyo:
ü Ibimenyetso
bikozwe mu bintu bifatika; ibibumbye mu ibumba, bibaje mu biti
cyangwa bikozwe mu byuma n’imyenda- nk’umusaraba, imyenda ya Liturijiya,
inkongoro, amazi, amavuta, amatara, inzogere n’ibindi.
ü Ibimenyetso
bishushanywa:
hari ibimenyetso bikunze gushushanywa ku myenda, ku bitabo, ku nyubako
n’ahandi. Ntacyaba gitunguranye kandi ubonye ibi bimenyetso bikoze kuburyo
bufatika. Mu cyiciro k’ibi bimenyetso dusangamo inyuguti, inuma, ifi,
ibimenyetso biranga abanditsi b’Ivanjili (Intare=Mariko, Umumalayika=Matayo,
Ikimasa=Luka, igisiga cya Kagoma=Yohani), imbuto zeze z’imizabibu, ingano
n’ibindi.
Urugero rw’ Inyuguti:
-
IHS/ JHS: ni impine
y’amagambo y’ikilatini « Iesus Hominum Salvator » asobanura ngo “Yezu
ni Umucunguzi w’abant”. Mukilatini
inyuguti I na J zishobora gusimburana iyo zikurikiwe n’inyajwi, bigasomwa kimwe
kandi ntibihindure insobanuro y’ijambo zirimo.
-
INRI: Iesus Nazaremus
Rex Iudœorum =Yezu umunyanazareti umwami w’Abayahudi.
Ibimenyetso bikoreshwa ku bantu no kubintu. Muri iki cyiciro dusangamo ibimenyetso bikunze gukorwa igihe cy’itangwa
ry’amasakramentu no muyindi mihango mitagatifu nko gukorerwaho ikimenyetso
cy’umusaraba, kuramburirwaho ibiganza, kozwa ibirenge, koswa hakoreshejwe
icyotezo n’ibindi. Ntitwashobora gusobanura buri kimenyetso
munyandiko ngufi cyane nkiyi. Ushatse gusobanukirwa n’ibimenyetso kuburyo
bwimbitse, wakwifashisha agatabo kitwa « IBIMENYETSO
BY’ABAKIRISITU N’IBISOBANURO BYABYO. Umurage w’abakurambere mu kwemera »
kanditswe na Padiri Emmanuel MUGABO, Nyakibanda 2010.
VI. GUTEGURA MISA HITAWE KU MWIHARIKO WAYO
Nk’uko bizwi neza, umuhereza wa Misa
abereyeho gufasha abapadiri n’umwepiskopi imirimo yo kuri Altari. Mbere y’uko
ahereza misa iyi n’iyi, umuhereza agomba kwitegura kanndi akanategura Misa
agiye guhereza. Ibyo bisaba kuba azi neza umwihariko w’iyo misa.
Ø
AHO BAMBARIRA:
-Umuhereza agera
aho agomba kwambarira azindutse: byibura iminota 15 mbere.
-Umuhereza
yambara ikanzu imukwiye neza( ku bakobwa, ibyo yambaye bisanzwe ntibigomba
gusumba ikanzu ya Lituriya), yitonze kandi acecetse.
-Nta rusaku rugomba kumvikana aho bambarira, bavugana
gusa ibyerekeye imirimo bari bukore.
-Abahereza bahavugira isengesho ry’umuhereza: riterwa
n’uyoboye itsinda rigiye guhereza cyangwa se undi witeguye kandi udahuze. Utera
iri sengesho, aritera igihe Padiri urayobora igitambo cya Misa yinjiye atangiye
kwambara.
Ø
IBYO UMUHEREZA
AGOMBA KWITAHO
-Kureba ko yambaye neza, kandi buri wese akarebera undi
-Kureba ko amatara yo kuri Altari acanye
-Kumenya niba igitabo cya Misa (Missel) kiri mu
mwanyya wacyo
-Kumenya niba imyanya y’abahereza ihari kandi ihagije;
cyane cyane igihe abantu biyongeye bitewe n’impamvu runaka
-Kumenya niba Calice n’izindi mperezo zose ziteguye neza
kumeza y’amaturo, ko hostiya na divayi bihagije, byaba bidahagije akabibwira
uwo bireba
-Kureba niba
ibyuma by’indangurura majwi bicometse
-Kwibuka
gitegura utwibo tw’amaturo kandi duhagije bitewe n’umubare w’abakora umurimo wo
kwakira amaturo y’abakristu
Ø
KUGABANA IMIRIMO
Mbere ya Misa,
abagize itsinda rirahereza bagabana imirimo kuri ubu buryo:
-
Ni
nde uratwara umusaraba?
-
Ni
bande baratwara amatara?
-
Ni bande barajya ku
maturo ? (Altari)
-
Ni bande barajya
guturisha mu bakristu ?
-
Ni nde uracana
amatara ? azi aho ikibiriti kibikwa ?
-
Ni nde uratera
isengesho ry’abahereza ? araritera ryari ?
-
Turakurikirana dute
ku murongo ?
Ø UMUTEGURO UBANZIRI
MISA
I. ALTARI
- Kuvanaho
igitambaro
- Gushyiraho
umusaraba
- Gucana amatara
- Gushyira
Missel n’igitabo cy’amasomo mu mwanya wabyo
II. AMEZA Y’AMATURO
-Calice: iteguye
neza uko bikwiye, ntakiburaho :agahanaguzo, agasahani, hostiya nini,
agatwikirizo, insasirwa gitambo, urufunguzo.
-Burettes:
uducupa tubiri, kamwe karimo divayi akandi amazi
-Manuterge:
agatambaro padiri yihanaguza amaze gukaraba intoki
III. INTEBE
-Kureba ko
intebe ziteguye zihzgije
-Kuzihanagura no
kuzitera neza.
Ø
IBINDI BISHOBORA
GUTEGURWA HITAWE KU MWIHARIKO WA MISA
v
BATISIMU:
ü
Amavuta
ya Kirisima (S C): Saint
Chrème; aya mavuta akoreshwa mu masakramentu ya Batisimu, ugukomezwa n’Ubusaserdoti
ü Amavuta y’abigishwa (O
C): Huile des catechumens;
ü Agatabo k’umukristu (urup. 172-182) cyangwa igitabo
kirimo imihango ya Batisimu
ü Amazi y’umugisha cyangwa andi mazi bari buhe umugisha
n’agakombe baza kwifashisha babatiza
ü Itara rya Pasika n’andi maatara mato (bougies) ahabwa
abamaze kubatizwa
ü Ibase, agakombe, isabune, igitambaro cy’amazi
byifashishwa mugukaraba no kwihanagura intoki nyuma yo kubatiza.
ICYITONDERWA:1°Aya mavuta ningombwa kumenya kuyatandukanya hifashishijwe
inyuguti zihinnye ziyanditseho; ariko icy’ingenzi ni ukwibuka kuyategura mbere
ya Misa.
2° Uretse aya mavuta tubonye y’ubwoko bubiri, hari n’amavuta y’abarwayi (O I): Huile des Infirmes. Aya mavuta akoreshwe mu isakramentu
ry’ugusigwa kw’abarwayi.
VII. UMWAKA WA
LITURIJIYA
Kugirango umwaka wose n’ibihembwe byawo winjire mugikorwa kimwe cyo
gusingiza no guhimbaza Imana (=Igitambo cy’ukaristiya, cyo zingiro n’iherezo),
Kiliziya iyobowe na Roho Mutagatifu yateguye Umwaka wa Liturijiya. Nk’uko Inama
nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri ibivuga, mu nyadiko yayo ivuga
kuri Liturijiya, ingingo ya 102, Ibyo
Yezu Kristu yakoze kugira ngo akize isi, Kiliziya ntagatifu umubyeyi wacu
igenda ibyibukana icyubahiro umwaka wose, ku minsi idahinduka. Buri cyumweru,
ku munsi witwa “umunsi wa Nyagasani”, Kiliziya yibuka Izuka rya Nyagasani,
ryarindi yizihiza rimwe mu mwaka ku munsi mukuru ukomeye witwa Pasika, ufatanye
n’iminsi y’ibabara rye rehire.uko ibihembwe by’umwaka bisimburana, Kiliziya
igenda izirikana amayobera y’imibereho ya Kristu : Ukwigira umuntu n’ukuvuka kwa Jambo,
Urupfu n’izuka, ugusubira mu ijuru(Asensiyo), ukuza kwa Roho Mutagatifu
mu mitima y’intumwa (pentekosti), no gutegerezanya amizero mahire ukuza yuje
ikuzo kwa Nyagasani,kandi ikibuka n’iminsi ngaruka mwaka y’abatagatifu.
Bityo, mubihe binyuranye by’umwaka wa Kiliziya, Kiliziya
igenda ihugura abayoboke bayo,ibatoza kunogera Imana ku mutima no ku mubiri
ibigirishije inyigisho, amasengesho, ukwihana no gutabara/ gufasha abababaye.
v IMINSI YA
LITURIJIYA
I .Uko umunsi wa Liturijiya uteye: buri munsi utagatifuzwa n’imihango ya Liturijiya ikorwa
n’umuryango w’Imana, cyane cyane igitambo cy’Ukaristiya n’Amasengesho aherekeza
umunsi.
Umunsi wa Liturijiya utangira mu gicuku, ukarangira mu gicuku gikurikiraho.
Ariko kwizihiza icyumweru cyangwa iminsi mikuru ikomeye, byo bitangira ku
mugoroba w’umunsi ubanza.
II. Umunsi w’icyumweru : ku yumweru ari wo « munsi wa Nyagasani », niwo wa mbere wa
buri cyumweru. Uwo munsi, Kiliziya yizihiza iyobera rya Pasika, bityo icyumweru
ni umunsi mukuru uhatse iyindi. Kubera agaciro umunsi w’icyumweru ufite,
ntawundi munsi ushobora kuwusimbura, uretse iminsi mikuru ikomeye cyangwa
iminsi mikuru isanzwe ya Nyagasani. Ibyumweru byo mugihe cy’Adiventi, Igisibo
na Pasika, bisumbya icyubahiro iminsi mikuru ya Nyagasani n’iminsi mikuru
ikomeye yose.
§ Bityo, iminsi
mikuru ihuriranye n’ibyo byumweru, yimurirwa ku wa gatandatu. Ariko :
Ku cyumweru cya 1
nyuma ya Noheli, haba umunsi mukuru usanzwe w’urugo rutagatifu rwa Yozefu,
Mariya na Yezu ;
Ku cyumweru
gikurikira itariki ya 6 Mutarama, haba umunsi mukuru usanzwe wa Batisimu ya
Nyagasani ;
Ku cyumweru
gikurikira Pentekosti, haba umunsi mukuru ukomeye w’Ubutatu butagatifu ;
Ku cyumweru
giheruka ibyumweru bisanzwe by’umwaka (icyumweru cya 34), haba umunsi mukuru
ukomeye wa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w’ibiremwa byose ;
§ Iminsi mikuru
ikomeye y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Asensiyo n’Isakramentu ritagatfu ishobora kwimurirwa ku cyumweru kuri ubu
buryo :
Umunsi mukuru w’Ukwigaragaza
kwa Nyagasani wimurirwa ku cyumweru kiri hagati y’itariki ya 2 n’iya 8
Mutarama ;
Umunsi mukuru wa
Asensiyo wimurirwa ku cyumweru cya 7 cya Pasika ;
Umunsi mukuru
w’Isakramentu ritagatifu wimurirwa ku cyumweru gikurikira icy’Ubutatu
butagatifu.
III. Iminsi mikuru ikomeye, iminsi mikuru isanzwe
n’iminsi mikuru y’ibukwa :
Uko Kiliziya yibuka imibereho ya Kristu mu mwaka, ni nako yubaha by’umwihariko
umuhire Bikira Mariya umubyeyi w’Imaana, kandi igashishikariza abayoboke bayo
guhimbaza iminsi yo kwibuka Abahowe Imana n’abandi batagatifu.
ü Hari abatagatifu bafite umwanya ukomeye kwisi hose :
aba bibukwa kuminsi yabo muri Kiliziya yose aho iva ikagera ;
ü Hari n’abatagatifu baba banditse kuri kalendari, ariko
umunsi wabo ukizihizwa n’ubishatse, cyangwa se ukizihizwa by’umwihariko na
Kiliziya y’aha n’aha, igihugu iki n’iki, umuryango uyu n’uyu w’abayeguriye
Imana.
Hitawe ku cyubahiro cyayo, iminsi Kiliziya ihimbaza igabanijemo inzego
eshatu :
-
Iminsi mikuru
ikomeye
-
Iminsi mikuru
isanzwe
-
Iminsi mikuru
yibukwa
-
Iminsi mikuru ikomeye : ni iminsi y’imena bahimbaza bahereye ku mugoroba w’umunsi
uyibanziriza ; ndetse iminsi mikuru ikomeye imwe n’imwe yifitiye Misa
bwite y’igitaramo. Noheri na Pasika ni
iminsi mikuru ikomeye bihebuje. Niyo mpamvu ibirori byo kuyizihiza bimara
iminsi 8 yose.
-
Iminsi mikuru isanzwe : yizihizwa ku masaha atarenga ay’umunsi, keretse iyo ari iminsi mikuru
isanzwe ya Nyagasani ihurirana n’ibyumweru bisanzwe by’umwaka.
-
Iminsi mikuru y’ibukwa : iri ukubiri :
ü Iminsi yibukwa by’itegeko. Iyo iyi minsi ihuriranye
n’imibyizi yo mu Gisibo, ishobora kwizihizwa gusa nk’iminsi yibukwa kubwende.
ü Iminsi yibukwa ku bwende : iyo ku munsi umwe kalendari
yerekana abatagatifu benshi bibukwa ku bwende, bashobora guhitamo umwe, abandi
bakabihorera.
Buri uwa gatandatu mu gihe gisanzwe cy’umwaka, iyo atari
umunsi w’umutagatifu wibukwa by’itegeko, bashobora kwibuka ku bwende Umubyeyi
Bikira Mariya.
IV. Imibyizi : iminsi ikurikirana n’uw’Icyumweru (1-6), yitwa imibyizi. Yizihizwa
kuburyo bunyuranye bitewe n’icyubahiro ifite by’umwihariko.
Uwa gatatu w’ivu,
n’imibyizi y’icyumweru gitagatifu, kuva kuwa Mbere mutagatifu kugera kuwa Kane
mutagatifu, ifite umwanya w’ibanze ku yindi mihango yose ;
Imibyizi yo mu gihe
cy’Adiventi guhera ku wa 17 kugera ku wa 24 Ukubuza, n’imibyizi yose yo mu
Gisibo, ifite umwanya wibanze ku minsi yibukwa by’itegeko ;
Indi mibyizi
yimukira iminsi mikuru yose, ari ikomeye cyangwa ari isanzwe ; ubundi
ikajyanirana n’iminsi yibukwa.
v IBIHEMBWE BY’UMWAKA
WA LITURIJIYA
Uko ibihembwe by’umwaka bisimburana Kiliziya igenda yibuka amayobera
y’imibereho ya Kristu, kuva ku iyobera ry’ukwigira umuntu kugeza ku munsi wa
Pentekosti, ndetse n’itegereza ry’ukuza kwa Nyagasani (reba Vatikani II,
Inyandiko ivuga kuri Liturijiya, ingingo 102).
I. ADIVENTI : kuva ku cyumweru cya mbere cya Adiventi kugeza ku gitaramo cya Noheli.
Kuva tariki ya 17 kugera tariki ya 24 Ukuboza, ni igihe cyo kurushaho kwitegura
Noheli. Igihe cya Adiventi gifite intego ebyiri :
ü Ni igihe cyo kwitegura umunsi mukuru ukumeye wa Noheli
utwibutsa ko umwana w’Imana yaje mu bantu bwa mbere ;
ü Ni igihe kandi urwo rwibutso rufasha imitima gutegereza
Kristu uzaza bwa kabiri yuje ikuzo ku minsi w’imperuka.
Kubera izo mpamvu ebyiri, igihe cy’Adiventi ni igihe cyo gutegereza Umukiza mu byishimo
n’ubutungane. Ibara rikoreshwa muri iki gihe ni isine
II. IGIHE CYA NOHERI : Kuva kuri Noheli kugeza ku munsi wa Batisimu ya Nyagasani. Ivuka rya
Nyagasani ryizihizwa mu minsi 8. Ku wa 1 Mutarama, ariwo munsi wa munani wa
Noheli, ni umunsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana.
-
Icyumweru kiri
hagati y’itariki ya 2 n’iya 5 Mutarama, cyitwa
icyumweru cya 2 nyuma ya noheli.
-
Umunsi mukuru
w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, wizihizwa ku wa 6 Mutarama, aho uwo munsi atari
uw’itegeko, ukimurirwa ku cyumweru kiri hagati y’itariki ya 2 n’iya 8 Mutarama
-
Ku cyumweru kiba
nyuma y’itariki ya 6 Mutarama haba umunsi mukuru usanzwe wa Batisimu ya
Nyagasani, ari nawo usoza igihe cya Noheri.
Ibara rikoreshwa muri Liturijiya ni Umweru
III. IGISIBO : Kuva ku wa Gatatu w’ivu kugera kuwa Kane Mutagatifu mbere ya Misa
y’Isangira rya Nyagasani. Ntibavuga ALLELUYA kuva mu ntangiro y’igisibo kugera
ku gitaramo cya Pasika. Icyumweru cya 6 cy’Igisibo nicyo gitangira Icyumweru
Gitagatifu : bacyita « Icyumweru cy’Amashami » ari cyo
cy’Ububabare bwa Nyagasani.
Kuwa Kane Mutagatifu, mugitondo, umwepiskopi atura Misa afatanije n’urugaga
rw’abasaseridoti ba diyosezi ye, agaha umugisha amavuta matagatifu. Iyo Misa
ishobora kwimurirwa ku minsi iri mu cyumweru gitagatifu, mbere y’uwa Kane
Mutagatifu.
IV. IMINSI NYABUTATU YA PASIKA : nkuko Vatikani ya II ibivuga mu nyandiko ivuga kuri
Liturijiya, ingingo ya 5, umunsi wo gucungura abantu no guhesha Imana ikuzo ku
buryo bunonosoye, Kristu yawujurije mu iyobera rya Pasika ye, kuko mu ipfa rye,
yatsinze urupfu rwacu, maze mu izuka rye adusubiza ubugingo. Kubera iyo mpamvu,
iminsi nyabutatu ya Pasika bibukamo Ibabara n’Izuka bya Nyagasani, ihatse indi
minsi yose y’umwaka wa Kiliziya.
ü Iminsi nyabutatu ya Pasika, itangirana na Misa
y’ikigoroba, kuwa Kane Mutagatifu,
ihimbaza Isangira rya Nyagasani, amasangano yayo akaba igitaramo cya Pasika,
igasozwa n’amasengesho y’umugoroba
w’umunsi wizuka rya Nyagasani.
ü Kuwa gatanu Mutagatifu no ku wa Gatandatu Mutagatifu,
igihe bishoboka, hose bubahiriza umugenzo wo gusiba kurya.
ü Nk’uko Mutagatifu
Agusitini abivuga, Igitaramo cya Pasika, ariryo Joro rihire Nyagasani
yazutsemo, ni nyina w’ibitaramo bitagatifu byose.
V. IGIHE CYA PASIKA : ni igihe cy’iminsi 50 gitangira ku cyumweru cy’izuka(Pasika),
kikagera ku munsi mukuru wa Pentekosti. Ihimbazwa nkaho byabaye umunsi umwe.
Ibara rya Liturijiya ritegurwa ni umweru.
ü Iminsi umunani ya mbere y’icyo gihe cya Pasika yizihizwa
nk’iminsi mikuru ikomeye ya Nyagasani, ikitwa « iminsi y’ibirori bya Pasika ».
ü Ku munsi wa 40 nyuma ya Pasika, hizihizwa Asensiyo ya
Nyagasani, aho uwo munsi atari uwitegeko, wimurirwa ku cyumweru cya 7 cya
Pasika.
VI. IGIHE GISANZWE : uvanyemo ibihe byihariye, mu mwaka hasigara ibyumweru 33 cyangwa 34
bidafite iyobera iri n’iri rya Kristu bahimbaza. Muri iki gihe, Kiliziya
ihimbaza iyobera rya Kristu ku buryo bwa rusange, cyane cyane ku cyumweru.
Igihe gisanzwe kigabanijemo ibice bibiri :
Ø Igihe gisanzwe gitangira ku munsi ukurikira Batisimu ya
Nyagasani, kikagera kuwa kabiri ubanziriza uwa Gatatu w’ivu.
Ø Igihe gisanzwe cyongera gutangira ku wa mbere wa
Pentkosti kikagera ku wa gatandatu ubanziriza icyumweru cya mbere cya Adiventi.
VIII. MUTAGATIFU
TARISISI, UMURINZI W’ABAHEREZA
Mutagatifu TARISISI, umurinzi w’abahereza, yabayeho yabayeho mu kinyejana
cya gatatu i Roma. Yari umwe mubagize itsinda ry’abakristu bari barahujwe no
gusangira ubuzima bwa gikristu, ibyishimo, ibibazo n’imibabaro, aho bahuriraga
hamwe mu bwihisho bagasenga.
Umunsi umwe, Tarisisi yari atwaye isakramentu ry’Ukaristiya agemuriye
abarwayi, nuko mu nzira ahura n’abasore bahinyuraga iby’Imana. Yafashe rya
sakramentu arihisha mu myenda ye, ngo batabimenya. Ba basore baramufashe
bagerageza kumwambura rya sakramentu ngo barikinishe, ariko Tarisisi ababera
ibamba yanga kurirekura kugera ubwo bamutuye hasi. Abonye ko bagiye
kurimwambura, ahitamo kuritamira. Maze ba basore bararakara, bamwuzuraho,
baramukubita, bamutera amabuye kugeza igihe apfiriye. Apfa atyo ahowe ukwemera kwe. Imva ye iri i
Roma, hamwe n’iz’abandi bahowe Imana. Kumva ye, uhasanga ishusho y’umudiyakoni
ufite umukindo (ikimenyetso cy’abahowe Imana), amabuye (kuko yapfuye atewe
amabuye), na Hostiya. Tarisisi yatanze ubuzima bwe kubera kwitangira abandi mu
izina rya Yezu Kristu. Kubera iyo mpamvu, abahereza bamufasheho umurinzi
n’umuvugizi wabo.
Umunsi wa mutagatifu Tarisisi wibukwa ku itariki ya 15 Kanama. Bitewe n’uko
kuri iyo tariki Kiliziya ihimbaza umunsi ukomeye w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira
Mariya, bituma mutagatifu Tarisisi adahimbazwa ku buryo bwihariye. Ariko
ntibibuza ko aho amatsinda y’abahereza yabiteguye, uwo mutagatifu yahimbazwa,
babifashijwemo na Padiri ufite abahereza mu nshingano ze.
Inyandiko zifashishijwe :
1. Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma
2. Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Roma, inyandiko ivuga kuri Liturijiya
(Sacrosanctum Concilium)
3. Igitabo cy’imihango mitagatifu cyigenewe abepiskopi (sérémonial des
évêques)
4. Padiri Emmenuel MUGABO, Ibimenyetso
by’abakirisitu n’ibisobanuro byabyo. Umurage w’abakurambere mu kwemera,
Nyakibanda 2010.
5. Hervé LUNDEN, Imihango
isobanuye ya misa ntagatifu, s.l, 12e
édition revue et améliorée
IX. ISENGESHO
RY’UMUHEREZA WA MISSA NTAGATIFU
Mana yanjye kandi Mubyeyi wanjye, ndagushimira ko
wampamagariye guhereza Umwana wawe Yezu, ndagusingiza kuko wantoreye kuba
umufasha wa Yezu igihe akwituraho igitambo, utabare intege nke zanjye, maze
unshengezemo imyifatire y’urukundo iranga ko ndi umukristu, utume nibuka uko
bukeye ko uhereza Yezu kuri Alitari, agomba no kumuhereza mu bavandimwe be
cyane cyane ab’intamenyekana; maze nindangiza ubutumwa bwanjye ho ku isi,
nizere ko nzaguhereza mu ijuru iteka ryose. Amen
IMYANZURO YAVUYE MU
MAHUGURWA Y’ABAHEREZA BA PARUWASI KATEDRALI BYUMBA (Le 7-9/08/2013)
Amahugurwa y’abahereza ba paruwasi Katedrali Byumba, yateguwe
mu rwego rwo kongerera abahereza ubumenyi no guhuza imikorere muri Paruwasi
yose ya Byumba. Ayo mahugurwa yamaze iminsi itatu. Abahereza bahuguwe kuri ibi
bikurikira :
Ø Ubumenyi bw’ibanze ku muhereza wa Misa no kunoza umurimo
wo guhereza ;
Ø Imiyoborere n’igena migambi ry’ibikorwa by’itsinda
ry’abahereza ;
Ø Gucunga umutungo w’itsinda ry’abahereza.
Nyuma y’amahugurwa, abahereza bahagarariye abandi mu masantarali na
sikirisale, bafatanije na komite ya paruwasi n’umufaratiri wari uhagarariye
ubuyobozi bwa paruwasi, bafashe imyanzuro ikurikira :
v Buri tsinda ry’abahereza rikorera muri paruwasi Katedrali
ya Byumba, rirebwa kandi ritegetswe gukurikiza amabwiriza yashyizweho agomba
kugenga abahereza muri paruwasi Katedrali ya Byumba.
v Ingingo irebana n’imyaka n’igihagararo, umuhereza uhereza
kuri Altari agomba kuba afite, igomba gushyirwa mu bikorwa vuba na bwangu,
bitarenze ukwezi kwa 9 kwa 2013, dore ko byemejwe kandi bikamenyeshwa abahereza
na Komite za Liturijiya ku nzego za sikirisale, santarali na paruwasi mu kwezi
kwa Mutarama 2013.
v Kubijyanye n’imyifatire n’imyitwarire muri Liturijiya,
ntamuhereza wahereje wemerewe guhazwa ku rurimi : umuhereza ahazwa ku
kiganza nk’uko Liturijiya ibiteganya.
v Nta tsinda ry’abakristu runaka ryemerewe kubyara itsinda
ry’abahereza, ngo kuri sikirisale cyangwa santarali habe amatsinda 2
y’abahereza. Umwana uri mu itsinda runaka ry’abakristu (MAC, Enfance
Missionnaire), ushaka kuba umuhereza, asaba kwinjira mu itsinda ry’abahereza
b’aho ari, akakirwa niba yujuje ibisabwa.
v Nta tsinda ry’abahereza ryemerewe kugira gahunda iyi
n’iyi (gusura no gusurwa, iminsi mikuru) bitamenyeshejwe kandi ngo byemerwe
n’ubuyobozi bwa paruwasi na Santarali.
v Buri tsinda ry’abahereza rigomba kuba rifite ikayi
igaragaza umutungo w’abahereza (uko winjira n’uko ukoreshwa), kandi iyo kayi
ikerekwa ubuyobozi bukuriye rya tsinda igihe cyose bibaye ngombwa.
v Ubuyobozi bwa Santarali na sikirisale bufatanije na
komite ya Liturijiya bagomba kwibuka ko munshingano zabo harimo gukurikirana imikorere
y’itsinda ry’abahereza ribarizwa aho babereye abayobozi ; ni
ukuvuga :
-
Imyitwarire
y’abahereza muri rusange
-
Imiyoborere
y’itsinda ry’abahereza
-
Imicungire
y’umutungo w’itsinda ry’abahereza (uko winjiye n’uko ukoreshwa)
v Ubuyobuzi bwa Santarali bufatanije na Komite ya
Liturijiya, nyuma yo gushishoza bihagije, bwemerewe gufata imyanzuro ku kibazo
cyagaragaye mu itsinda ry’abahereza, bakihutira kuyimenyesha Padiri ufite
abahereza mu nshingano ze na komite ya Liturijiya ku rwego rwa Paruwasi, bitarenze
icyumweru kimwe kandi bigakorwa mu nyandiko ngufi.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire