jeudi 8 mai 2014

Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE














Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE


DIOCESE DE BYUMBA
PAROISSE CATHEDRALE BYUMBA
B.P 5 BYUMBA





INYIGISHO Z’IBANZE KU BAHEREZA BA MISA NTAGATIFU




BYATEGUWE NA : Augustin NDAGIRIYIMANA,
Fratri en stage pastoral á la Paroisse Cathédrales
 Byumba


INTANGRIRO
Mu Misa, aribyo kuvuga isangira rya Nyagasani, umuryango w’Imana utumirwa kandi ugakoranyirizwa guhimbaza urwibutso rwa Nyagasani (Igitambo cy’Ukaristiya), uyobowe n’Umusaseridoti uhagarariye Kristu (P.O n.5).
Misa rero ni igikorwa cya Kristu n’icyumuryangow’Imana ugizwe n’inzego nyinshi S.C 41. Abasangiye Misa bagomba kugira imyifatire n’ibikorwa bibaranga, ari nabyo kimenyetso kiranga ubumwe bw’ikoraniro: “Guhuza imitima n’amatwara” SC. n.30 Buri wese rero, hakurikijwe urwego arimo n’umurimo ashinzwe, igihe atunganya umurimo we, aba akora icyo agomba gukora. Aba agaragaza kandi uruhare n’uburenganzira afite bwo kwifatanya n’abandi, bityo imitunganyirize y’Igitambo cya Misa ikagaragaza uko kiliziya iteye mu nzego zayo no mu mirimo yayo inyuranye (S.C n. 14, 26, 28).
Niyo mpamvu, Abahereza ba Misa, bitewe n’umurimo wihariye basabwa gutunganya kugirango Liturijiya ya Misa igende neza, dusabwa kugira ibyo tumenya kuburyo bunonosoye:
1. Umuhereza wa Misa ni muntu ki? Ni  ibihe asabwa kuba yujuje ?
2. Ibikoresho bya Liturijiya n’igihe bikoresherezwa.
3. Imyambaro n’amabara bikoreshwa muri Liturijiya n’icyo bisobanura.
4. Ibimenyetso mu buzima bwa Kiliziya Gatolika.
5. Gutegura Misa hitawe k’umwihariko wayo.
6. Ibikorwa n’imyifatire muri Liturijiya.
7. Umwaka wa Liturijiya.
8. Mutagatifu TARISISI, umurinzi w’Abahereza.
9. Isengesho ry’Abahereza n’ibindi

I. UMUHEREZA WA MISA NI MUNTU KI?
Umuhereza ni umuntu ushinzwe imirimo yo guhereza mu misa no muyindi mihimbazo.Gutwara amatara, icyotezo n’ububani, umusaraba, kuzana inkongoro, umugati na divayi kuri Alitari, guhereza Padiri amavuta matagatifu, amazi y’umugisha n’ibindi ni imirimo y’umuhereza.
Umuhereza wa misa, igihe ari kuri Alitari afasha Padiri,aba ahagarariye imbaga y’abakristu bifatanyije n’Umusaseridoti mu gutura igitambo cy’Ukaristiya. Niyo mpamvu uwiyemeje kuba umuhereza wa Misa, aba yiyemeje umurimo utagira uko usa kandi umusaba byinshi : ubwitange, ubudakemwa, gukunda Misa, gukomera k’ukwemera n’ibindi. Gusa, utunganije neza umurimo w’ubuhereza aworonkamo ibyishimo byinshi.

1. KUBA UMUHEREZA BISABA IKI?
- Kuba umukristu Gatolika wahawe Ukaristiya ya mbere,
- Kuba ufite byibura hagati y’imyaka irindwi na cumi n’ibiri (7-12 ans),
- Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire.
- Kwerekana icyemezo cyatanzwe n’umuryango-remezo, kigaragaza ko abakristu muturanye bakuzi kandi bahamya ko umurimo wiyemeje uwushoboye.

2. AMABWIRIZA AGENGA ABAHEREZA (Byumba)
Umuhereza umaze kwakirwa mu itsinda ry’abahereza muri Paruwasi Byumba, asabwa kubahiriza ibi bikurikira:
1. Kubaha abamukuriye (abamutanze kwinjira mubahereza) n’abayobozi b’itsinda barizwamo.
2. Kurangwa n’ikinyabupfura aho ari hose (ku kiliziya, munzira, murugo no ku ishuri).
3. Kugira isuku ku mubiri no kumyambaro, akiyitaho akurikije ibyumvikanyweho n’abahereza               bo mu itsinda abarizwamo (umusatsi, inkweto no kwisiga= Maquillage).
4. Kwirinda urusaku n’agasigane muri Sacristie, kwirinda kurangara igihe uri guhereza (umutambariro no kuri Alitari).
5. Kwirinda gukererwa muri gahunda ziteganijwe. Umuhereza agomba kugera byibura muri Sacristie iminota 15 mbere ya Misa ari buherezemo.
6. Muguhereza Misa, umuhereza agomba gukora no gukurukiza ibyo yigishijwe mu itsinda abarizwamo, nta kuvangamo ibyo ashaka cyangwa yabonye ahandi.
7. Umuhereza agomba kwirinda imyitwarire iyo ariyo yose yatuma bamukeka.
8. Umuhereza agomba kwitabira no kubahiriza gahunda zateganijwe n’itsinda ry’abahereza abarizwamo: kuririmba, igikorwa cy’urukundo, iminsi mikuru n’ibindi
9. Abahereza bakuze n’abamenyeye bagomba kwitwararika ntibahutaze abashya, bakababera             urugero muri byose.
10. Imyaka n’igihagararo byumvikanyweho bigomba kubahirizwa na buri muhereza wese (imyaka 7-12 kwakirwa mubahereza na 16 kurekeraho guhereza kuri Alitari).



II. IBIKORESHO BYA LITURIJIY1.
I. IMPEREZO NTAGATIFU
1. CALICE= Inkongoro nkuru ya Misa: Ni inkongoro ishyirwamo divayi n’amazi biza guhindurwa Amaraso ya Kristu.
2. PURIFICATOIRE= Agahanaguzo: ni agatambaro k’umweru kagenewe gusukura inkongoro nkuru ya Misa (Calice), agasahani n’izindi nkongoro igihe zishizemo Isakramentu. Aka gatambaro ukabwirwa n’uko gafite umusaraba hagati.
3. PATENE= Agasahani: ni agasahani gahyirwaho umugati (Hostiya nini) umusaseridoti akoresha igihe atura igitambo cy’Ukaristiya.
4. PALE= Agatwikirizo: ni agatambaro (akenshi usanga gakomeye nk’agakarito) gafite ishusho ya kare. Kagenewe gutwikira inkongoro ya divayi (Calice) hirindwa icyayitokoza.
5. CORPORAL= Insasirwagitambo: ni agatambaro kera karihmo umusaraba rwagati. Karamburwa kuri Alitari kagaterekwaho amaturo. Bitewe n’uko amaturo (inkongoro) angina, hategurwa Corporal zirenze imwe, cyangwa imwe nini.
6. CLE= Urufungozo rwa Taberinakulo (Tabernacle).
7. CIBOIRE= Inkongoro: Ni inkongoro zitegurwamo hostiya ntoya zihindurwa umubiri wa Kristu. Nizo baharizamo, zikanabikwamo isakramentu rishyingurwa muri Tabernacle.
8. BURETTES: Ni uducupa tubiri. Kamwe gategurwamo divayi, akandi kagategurwamo amazi bihindurwa amaraso ya Kriistu. Akenshi utuducupa dutandukanywa n’inyuguti A=AQUA: Amazi; na V=VINUM: Divayi.
9. MANUTERGE: Ni agatambaro kera, gafite umusaraba kuruhande hasi. Niko umusaseridoti yihanaguza amaze gukaraba intoki ngo ature igitambo cy’Ukaristiya.
10. VOILE: Ni umwenda utwikira amaturo ateguye kuri Credence. Ibi byubahirizwa akenshi igihe Misa yasomewe ahantu hitaruye hatari mi kiliziya.
2. IBINDI BIKORESHO
1. ENCENSOIR : Icyotezo
2. ENCENS : Ububani
3. NAVETTE D’ENCENS : Ni agakombe kabikwamo / gatwarwamo ububani. Muri navette d’encens habamo akayiko gato bakoresha bashyira ububani mu cyotezo.
4. CIERGES : Amatara
5. OSTENSOIR= Inteko y’Isakramentu : ni igikoresho gikozwe mu cyuma cyangwa mu kindi kintu gikwiye. Kigira akadirihya gashyirwamo Isakramentu ritagatifu mu gihe cy’ishengerera.
6. CUSTODE= Agafata Ukaristiya : ni agakoresho gato gakoze nk’umukebe, babikamo Ukaristiya nini ishyirwa muri ostensoir igihe cy’ishengerera.
7. PYXIDE= Agatwara Ukaristiya : ni agakoresho nako gakoze nk’umukebe muto, bashyiramo Ukaristiya bagemuriye abarwayi.
8. CHAPE : Ni igishura gisesuye umusaseridoti yambara agiye gushyiraho Isakramentu mu gihe cy’ishengerera cyangwa mu gihe cyo gutambagiza Isakramentu ritagatifu.
9. VOILE HUMERAL : Ni umwambaro mugari umusaseridoti afatisha ostensoir igihe agiye gutanga umugisha igihe cy’ishengerera. Uyu mwambaro utegurwa kuri credence mbere y’uko umuhango wo gushengerera utangira. Umuhereza awuzana indirimbo « NITWUNAMIRE » irangiye, umusaseridoti avuze ngo « dusabe ».
10. GOUPILLON= Icyuhagizo : ni igikoresho bakoresha batera amazi y’umugisha.
11. ORDO : Ni agatabo gato kagaragaza amasomo y’umunsi, Zaburi, umutagatifu duhimbaza uwo munsi, ubwoko bwa Misa irasomwa n’ibara rirategurwa muri Liturijiya.
12. LA CROIX DE PROCESSION=Umusaraba w’umutambagiro : Utwarwa n’umuhereza uwushoboye, agakora k’uburyo ubonwa n’abantu bose. Mu mutambagiro, umusaraba uza mbere y’abahereza n’abasaseridoti, nawo wabanjirijwe n’icyotezo n’ububani. Uwutwaye akikizwa n’abatwaye amatara iyo bahari.
13. CLOCHETTE(S) = Inzogera
3. KILIZIYA : AHAKORERWA IMIRIMO MITAGATIFU
Imbaga y’Imana ikoraniye mu Misa, iba ari urugaga rwunze ubumwe kandi rugizwe n’inzego nyinshi ; ibyo bigaragazwa n’imirimo myinshi ikorwa muri buri gice cya Misa. Ingoro yose rero mu miterere yayo igomba kugaragaza umwanya wa buri rwego rw’abayisengeramo, maze buri muntu akabona umwanya ukwiranye n’umurimo ashinzwe muri iryo koraniro. Hari ubona kiliziya iyi n’iyi ari nziza cyangwa itamunyuze bitewe n’izindi yabonye cyangwa se bitewe n’ibyo akunda. Icyingenzi ni uko imiterere yayo igomba kugaragaza ubumwe bukomeye buranga iimbaga y’Imana ihakoraniye. Ubwiza bw’Ingoro iyi n’iyi n’ubw’ibiyirimo bugomba gufasha abayinjiyemo gusenga, bukagaragaza ubutagatifu bw’imihango ihakorerwa ;aho kuba ububarangaza. Akamaro n’igisobanuro rero by’ibyo tubona muri za kiliziya ni bimwe.
1. AUTEL= Altari : Urutambiro, Ameza y’Igitambo cy’Ukaristiya. Umuhereza wese unyuze imbere y’Altari agomba kuyunamira. Kuri Altari hagomba kuba umwenda utatse kandi usesuye kuri Altari yose. Amatara ategurwa kuri Altari cyangwa iruhandi rwayo kuburyo atabuza abakristu kureba ibikorerwa kuri Altari n’ibihateretse. Kuri Altari cyangwa hafi yayo hagomba gushyirwa umusaraba ubonwa n’ikoraniro ryose.
2. TABERNACLE (Taberinakulo)=Ubushyinguro bw’Isakramentu ritagatifu. Mu Kilatini, iri jambo rivuga ihema ritoya ryubatse. Taberinakulo rero ni akazu gato, gatatsebashyinguramo Isakramentu ritagatifu.
3. AMBON= Itangarizo : ahasomerwa Ijambo ry’Imana. Ijambo “ambon” rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikavuga ikintu cyisumbuye mu bujyejuru. Itangarizo rigomba kuba ribonwa n’abakristu bose, ryubatse (rishimangiye), Atari intereko y’igitabo cya Misa bimura hato na hato.
4. CREDENCE=Akameza k’amaturo. Ni akameza gaterekwaho amaturo(umugati na divayi) n’ibindi bari bwifashishe mugutura. Ako kameza kaba kari hafi ya Altari mu ruhande rw’iburyo.
4. LUTRIN: Intereko y’igitabo cya Misa. Ahenshi usanga iyi ntereko ntayihari bityo igitabo cya Misa kigashyirwa ku itangarizo ry’Ijambo ryImana kugeza imihango y’Ijambo ry’Imana igeze.
5. SIEGES =Ibyicaro : intebe z’abapadiri, abadiyakoni n’abahereza zigomba kuba mu gicumbi, ahantu hakwiye kandi harebana n’ikoraniro.
6. CROIX= UMUSARABA :Umusaraba ni ikimenyetso cy’uko Kristu yadupfiriye ku musaraba akazuka. Umusaraba uriho ishusho ya Yezu wawubambweho witwa « CRUCIFIX ». Crucifix ushyirwa hajuru ya Altari, naho umusaraba utariho ishusho ya Yezu ugashyirwa mu mutwe wa kiliziya hanze.
7. LAMPE ETERNELLE=Itara rihora ryaka : Uretse kuwa gatnu mutagatifu no kuwa gatandatu mutagatifu, kuri Tabernacle hahora itara ryaka rigasobanura ko Kristu, we Rumuri nya rumuri ari aho ngaho.
8. BAPTISTERE= Ibatirizo : ni iriba rya Batisimu.
9. BENITIER= Ahashyirwa amazi y’umugisha : ni ahantu- ku muryango wa kiliziya- hashyirwa amazi ahawe umugisha, abakristu binjiye mu kiliziya bakoramo n’intoki z’ikiganza cy’iburyo nuko bagakora ikimenyetso cy’umusaraba. Ibi bikibutsa ubikoze ingabire ya Batisimu n’amasezerano yagiranye na Kiliziya, umuryango w’Imana, igihe abatizwa.
10. CONFESSIONAL= Aho bicuriza ibyaha : ni umwanya wabugenewe bakunze kwita « intebe ya Penetensiya » kuko hatangirwa isakramentu ry’imbabazi.
11. CHEMIN DE CROIX= Inzira y’umusaraba : ni amashuso 14  yibuntsa intera zinyuranye z’inzira y’umusaraba Yezu yanyuze  kuwa Gatanu mutagatifu ajya kudupfira ku musaraba. Hamwe na hamwe usanga izi ntera hiyongeraho iya 15 y’izuka rya Kristu. Aho itari, izuka rya Kristu rizirikanwa imbere ya Altari. Inzira y’ umusaraba ishobora gukorerwa hanze.
12. CIERGE PASCAL= Itara rya Pasika: mugihe cya pasika (guhera mu gitaramo cya Pasika                                     kugera kuri Pentekosti) bacana itara rya Pasika. Ni buji nini cyane ishushanyijeho umusaraba n’inyuguti ya Alfa (A) hejuru y’umurongo uhagaritse, n’iya Omega (Ω) munsi y’umurongo uhagaritse. Haba handitseho kandi imibare, umwe umwe mu mfuruka 4 z’uwo musaraba.
13. LAMPES DES APOTRES : Amatara y’intumwa. Muri kiliziya zimwe na zimwe, habamo udutara 12, twometse ku nkuta ; kamwe ka buri ntumwa. Bisobanura ko Kiliziya ishingiye ku ntumwa. Utwo dutara akenshi tuba twometse  ku rukuta aho baba barasize amavuta matagatifu igihe kiliziya yegurirwaga Imana ihabwa umugisha. Utu dutara ducanwa ku minsi mikuru no ku minsi yo kwibuka intumwa.
14. AMASHOSHO : Kuva kera, Kiliziya itoza abakristu kubaha amashusho ya Yezu Kristu, aya Bikira Mariya, n’ay’Abatagatifu, agashyirwa muri za kiliziya. Icyo aya mashusho agamije ni ugufasha abakristu gusenga neza. Umubare wayo ntugomba gukabya, kandi ntagomba kurangaza abakristu.
15. SACRALIUM: aho bashyira ibintu bitagatifu byangiritse
4. SAKRISTIYA[1] : AHABIKWA IBIKORESHO BYA LITURIJIYA
 Ni icyumba cyometse cyangwa kegereye kiliziya.  Ni ahantu Musenyeri, abadiyakoni, abapadiri n’ababafasha muri Liturijiya bambarira imyenda ya Liturijiya kandi akaba ariho umutambagiro utangira Missa uturuka. Kuri za kiliziya katedrali, hagomba kuba indi Sakristiya kuruhande igenewe kubikwamo ibikoresho bitagatufu bya Liturijiya. Mugihe kandi gisanzwe, abasaserdoti n’ababafasha niho baho bakiteguriye (iyo hisanzuye).
Ushinzwe sakristiya (sacristain), niwe ushinzwe kumenya no gushyira ku murongo ibihakorerwa : gutegura no kubika neza ibitabo, imyenda ya Liturijiya n’ibindi bikenerwa muri Liturijiya y’umunsi, kuvuza inzogera, gukurikirana umutuzo ugomba kurangwa muri sakristiya, agomba kumenya ibikoresho bishya byinjiye muri sakristiya akareba niba bijyanye n’amabwiriza ya Kiliziya kubirebana n’ubukorikori bugezweho.
III. IMYAMBARO[2] N’AMABARA BIKORESHWA MURI LITURIJIYA
Ø  IMYAMBARO YA LITURIJIYA
Mubuzima bwa buri munsi, imyambarire irahinduka bitewe n’aho umuntu ari n’umurimo arimo. Niyo mpamvu no muri Liturijiya, bitewe n’uruhare rwihariye uyu n’uyu baragiramo, hanitawe k’umwihariko wa Liturijiya, imyambarire n’imyitwarire bigomba guhinduka. Bityo hari imyambaro igenewe gusa abasaseridoti n’igenewe abalayiki. Buri mwambaro ufite igisobanuro cyawo akenshi usanga gikomoka mumateka ; gusa ntiturinjira cyane muri ibyo bisobanuro, aha turareba iyo myenda iyo ariyo : amazina n’abo igenewe.
1. IMYAMBARO Y’ABAPADIRI
1. AUBE : ikanzu. Ikanzu ni umwenda uhuriweho na buri wese hatitawe kurwego uru n’uru.     2. AMICT : Impishajosi. Yambarwa imbere ya Aube, ikambarwa na buri wese. Ariko igihe igihe ikanzu ihisha ijisi n’imyenda isanzwe, kwambara Amict singombwa cyane. Gusa ntawukwiye kwirengagiza ko Amict inafite akamaro ko kurinda Aube kwanduzwa n’ibyunzwe.
3. CORDON : Ushumi. Igihe ikanzu atari nini cyane (muburebure no mubugari) singombwa cyane kuwambara.
4. ETOLE: Indangabubasha. Yambarwa inyuze mu ijosi igatendera mu gituza.
5. CHASUBLE: Igishura. Cyambarwa n’umusaseridoti urayobora igitambo cy’Ukaristiya. Ariko ku minsi mikuru ikomeye, abasaseridoti bose bambara ibishura. Igishura ni ngombwa gusa mumisa n’indi mihango ijyanye nayo.
6. CHAPE: ni umwambaro usimbura igishura miyindi mihango mitagatifu itari igitambo cy’Ukaristia nko gushengerera, gutambagiza Isakramentu ritagatiu…
2. IMYAMBARO Y’UMUDIYAKONI
1. Aube                                                                                                                                             2.Cordon                                                                                                                                       3.Etole: umudiyakoni ayambara ibereretse  ikahuranya igituza ivuye ku rutugu rw’ibumoso ikagera iburyo bw’igihimba, akayizirikira aho.
 4. DALMATIQUE: Igishura cy’umudiyakoni. Uyu niwo mwambaro wihariye w’umudiyakoni. Dalmatique yambarwa inyuma ya étole, gusa si ngombwa kuyambara buri gihe. Kuyambare ni itegeko kuminsi mikuru ikomeye.   
3. IMYAMBARO N’IBIMENYETSO BY’UMWEPISKOPI
Umwepiskopi , muri Liturijiya yambara imyambaro nk’iy’abapadiri twabonye hejuru, ariko kuminsi mikuru ni ngombwa ko agerekaho ibimenyetso bigaragaza ko ari umushumba waragijwe Kiliziya “Diyosezi”.
1. ANNEAU: Impeta y’umwepiskopi. Iyi mpeta umwepiskopi agomba kuyambara igihe cyose na hose. Ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubudahemuka afitanye na Kiliziya, umuryango w’abemera ikanaba umugeni yasezeranye nawe.
2. LA CROSSE: Inkoni ya gishumba (le bâton pastoral). Ni ikimenyetso cy’uko ari umushumba w’ubushyo yaragijwe muri diyoseze ye. Umwepiskopi atwara inkoni muri diyoseze ye gusa, ariko ashobora kuyitwara muri diyoseze itari iye, kumunsi mukuru, igihe yabyemerewe n’umwepiskopi w’aho ari. Igihe abepiskopi barenze umwe, inkoni itwarwa n’uwayobiye igitambo cy’Ukaristiya.
3. LA MITRE : Ingofero y’umwepiskopi. Umwepiskopi yambara ingofero : igihe yicaye, igihe yigisha (asobanura ivanjiri), igihe atanga umugisha wa gishumba, igihe atanga amasakramentu, n’igihe ari kumutambagiro.
4. LA CROIX PECTORALE : Umusaraba nsesura gituza. Uyu musaraba wambarwa inyuma y’igishura.
5. LA CALOTTE : ni akagofero gato gatukura k’Umwepiskopi.
6. LE PALLIUM : ihabwa gusa umushumba utorewe kuyobora Arkidiyosezi, ikambarwa inyuma y’igishura.  
N.B : 1. Muri Liturijiya, umuseseridoti cyane cyane ushinzwe gukurikirana uko Liturijiya igenda, ashobora kwambara Soutane mumwanya wa Aube, akarenzaho Surplis.
           2. Umwepiskopi, haba muri diyosezi ye cyangwa iyindi, yambara soutane n’umukandara wayo by’ibara ry’isine. Impera zombi z’umukandara zifite inshunda.
          3. Soutane ni ikanzu ifite ibifungo imbere, kuva hasi kugera hejuru. Yambarwa n’abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni n’aba fratri bageze mu cyiciro cya Tewologiya (bitewe n’akamenyero k’ahantu).
          4. Muri Liturijiya, igishura n’indangabubasha bifite amabara ane (4) akoreshwa bitewe n’igihe iki n’iki cya Liturijiya : Adiventi, Noheri, Igisibo, Pasika, Igihe gisanzwe, Iminsi mikuru.
Ø  AMABARA YA LITURIJIYA
1. LE BLANC (B) : UMWERU : ni ikimenyetso cy’ibyishimo n’ubutungane. Rikoreshwa mugihe cya Noheli n’icya Pasika, mu minsi mikuru n’iminsi yibukwa ya Nyagasani, ariko iterekeye iy’ububabare bwe, ku minsi mikuru ya Bikira Mariya, iy’Abatagatifu batahowe Imana n’iy’abamalayika. Umweru kandi utegurwa igihe cy’amasakramentu ya Batisimu, Ugushyingirwa n’Ubusaseridoti.
2. LE ROUGE (R) : UMUTUKU. Ni ibara rishushanya amaraso, umuriro n’urukundo.           Wambarwa mu Misa yihariye y’abatagatifu bahowe Imana, ku cyumweru cy’Ububabare bwa Nyagasani, kuwa Gatanu mutagatifu, no ku munsi mukuru w’Umusaraba wuje Ikuzo.  Ryambarwa kandi mu Misa za Roho Mutagatifu, ugategurwa igihe cy’Isakramentu ry’Ugukomezwa no ku minsi mikuru y’Intumwa n’iy’abanditsi b’amavanjili.
3. LE VIOLET (Vl): ISINE. Ni ibara rigaragaza ukwizera n’isukurwa, kwisubiraho no guca bugufi. Ryambarwa mugihe cy’adiventi n’icy’Igisibo, rigashushanya ukwizera n’isukurwa  bitegura guhimbaza iminsi mikuru ikomeye mu icungurwa kwa muntu. Ryambarwa kandi igihe hatangwa isakramentu r’imbabazi (Penetensiya), no mu mihango na Misa z’abapfuye.
4. LE VERT (Vr): ICYATSI KIBISI. Ni ibara rigaragaza ikizere. Ryambarwa mi gihe gisanzwe cy’umwaka, ni ukuvuga igihe hadahimbazwa imsi yihariye. Ubusanzwe ni ibara riranga ibimera bifite ubuzima- mu gihe cy’imvura- bityo rikatwibutsa ubuzima Imana idahwema kuduha, natwe tugasabwa gkura mu kwemera.
ICYITONDERWA : Mubyukuri amabara akoreshwa muri Liturijiya ni ane amaze kuvugwa. Ariko  ibara ry’UMUKARA rishobora kwambarwa mu gihe mu Misa z’abapfuye nk’ibara ry’agahinda ; naho ibara risa na ROZA rishobora kwambarwa ku cyumweru cya « NIMWISHIME=GAUDETE » (icya 3 cya Adiventi) no kucyu mweru cya « ISHIME YERUZALEMU=LAETARE » (icya 4 cy’igisibo)

V. IBIMENYETSO MU BUZIMA BWA KILIZIYA GATOLIKA
Ibimenyetso ni umurage twasigiwe n’abakurambere bacu mu kwemera. Kubisobanukirwa bituma wumva neza agaciro kabyo n’ubukungu bitunze,
bityo bikagufasha gushimangira imyumvire mu kwemmera kwawe. Ibimenyetso bifite uruhare runini mu kutwibutsa amateka y’ugucungurwa kwa muntu. Ibimenyetso bitwibutsa kandi bikumvisha ubwenge bwacu ibyo twashoboraga kwirengagiza no kwibagirwa, bikadufasha kurangamira no kuzirikana ibyo tutabonesha amaso yacu. Niyo mpamvu umukristu wese asabwa kubaha ibyo bimenyetso.
ESE AMASHUSHO NK’IBIMENYETSO ARASENGWA?
Oyo, Ibyanditswe bitagatifu bitwereka neza ko amashusho adasengwa (reba Iyim 20, 4. 30, 4;   Iz 45) ariko gukora amashosho no kuyubaha ni uburenganzira Imana yahaye umuryango wayo. (reba Iyim 25,18; Ibar 21,8). Ku bakristu twubaha ibimenyetso, dukwiye no gusobanukirwa ko igisobanuro cy’ikimenyetso runaka kitagombera ubunini. Agaciro kacyo ntigatubywa cyangwa ngo gatuburwe n’ubunini bwacyo.
Ibimenyetso dukoresha cyangwa tubona kenshi mu buzima bwacu bwa gikristu, birimo amoko anyuranye, bitewe n’imiterere yabyo:
ü  Ibimenyetso bikozwe mu bintu bifatika; ibibumbye mu ibumba, bibaje mu biti cyangwa bikozwe mu byuma n’imyenda- nk’umusaraba, imyenda ya Liturijiya, inkongoro, amazi, amavuta, amatara, inzogere n’ibindi.

ü  Ibimenyetso bishushanywa: hari ibimenyetso bikunze gushushanywa ku myenda, ku bitabo, ku nyubako n’ahandi. Ntacyaba gitunguranye kandi ubonye ibi bimenyetso bikoze kuburyo bufatika. Mu cyiciro k’ibi bimenyetso dusangamo inyuguti, inuma, ifi, ibimenyetso biranga abanditsi b’Ivanjili (Intare=Mariko, Umumalayika=Matayo, Ikimasa=Luka, igisiga cya Kagoma=Yohani), imbuto zeze z’imizabibu, ingano n’ibindi.
Urugero rw’ Inyuguti:
-          IHS/ JHS: ni impine y’amagambo y’ikilatini « Iesus Hominum Salvator » asobanura ngo “Yezu ni Umucunguzi w’abant”.  Mukilatini inyuguti I na J zishobora gusimburana iyo zikurikiwe n’inyajwi, bigasomwa kimwe kandi ntibihindure insobanuro y’ijambo zirimo.
-          INRI: Iesus Nazaremus Rex Iudœorum =Yezu umunyanazareti umwami w’Abayahudi.

Ibimenyetso bikoreshwa ku bantu no kubintu. Muri iki cyiciro dusangamo ibimenyetso bikunze gukorwa igihe cy’itangwa ry’amasakramentu no muyindi mihango mitagatifu nko gukorerwaho ikimenyetso cy’umusaraba, kuramburirwaho ibiganza, kozwa ibirenge, koswa hakoreshejwe icyotezo n’ibindi. Ntitwashobora gusobanura buri kimenyetso munyandiko ngufi cyane nkiyi. Ushatse gusobanukirwa n’ibimenyetso kuburyo bwimbitse, wakwifashisha agatabo kitwa « IBIMENYETSO BY’ABAKIRISITU N’IBISOBANURO BYABYO. Umurage w’abakurambere mu kwemera » kanditswe na Padiri Emmanuel MUGABO, Nyakibanda 2010.

VI. GUTEGURA MISA HITAWE KU MWIHARIKO WAYO

Nk’uko bizwi neza, umuhereza wa Misa abereyeho gufasha abapadiri n’umwepiskopi imirimo yo kuri Altari. Mbere y’uko ahereza misa iyi n’iyi, umuhereza agomba kwitegura kanndi akanategura Misa agiye guhereza. Ibyo bisaba kuba azi neza umwihariko w’iyo misa.

Ø  AHO BAMBARIRA:
-Umuhereza agera aho agomba kwambarira azindutse: byibura iminota 15 mbere.
-Umuhereza yambara ikanzu imukwiye neza( ku bakobwa, ibyo yambaye bisanzwe ntibigomba gusumba ikanzu ya Lituriya), yitonze kandi acecetse.
-Nta rusaku rugomba kumvikana aho bambarira, bavugana gusa ibyerekeye imirimo bari bukore.
-Abahereza bahavugira isengesho ry’umuhereza: riterwa n’uyoboye itsinda rigiye guhereza cyangwa se undi witeguye kandi udahuze. Utera iri sengesho, aritera igihe Padiri urayobora igitambo cya Misa yinjiye atangiye kwambara.

Ø  IBYO UMUHEREZA AGOMBA KWITAHO
-Kureba ko yambaye neza, kandi buri wese akarebera undi
-Kureba ko amatara yo kuri Altari acanye
-Kumenya niba igitabo cya Misa (Missel) kiri mu mwanyya  wacyo
-Kumenya niba imyanya y’abahereza ihari kandi ihagije; cyane cyane igihe abantu biyongeye bitewe n’impamvu  runaka
-Kumenya niba Calice n’izindi mperezo zose ziteguye neza kumeza y’amaturo, ko hostiya na divayi bihagije, byaba bidahagije akabibwira uwo bireba
-Kureba niba ibyuma by’indangurura majwi bicometse
-Kwibuka gitegura utwibo tw’amaturo kandi duhagije bitewe n’umubare w’abakora umurimo wo kwakira amaturo y’abakristu
Ø  KUGABANA IMIRIMO
Mbere ya Misa, abagize itsinda rirahereza bagabana imirimo kuri ubu buryo:
-          Ni nde uratwara umusaraba?
-          Ni bande baratwara amatara?
-          Ni bande barajya ku maturo ? (Altari)
-          Ni bande barajya guturisha mu bakristu ?
-          Ni nde uracana amatara ? azi aho ikibiriti kibikwa ?
-          Ni nde uratera isengesho ry’abahereza ? araritera ryari ?
-          Turakurikirana dute ku murongo ?
Ø  UMUTEGURO UBANZIRI MISA
I. ALTARI
- Kuvanaho igitambaro
- Gushyiraho umusaraba
- Gucana amatara
- Gushyira Missel n’igitabo cy’amasomo mu mwanya wabyo
II. AMEZA Y’AMATURO
-Calice: iteguye neza uko bikwiye, ntakiburaho :agahanaguzo, agasahani, hostiya nini, agatwikirizo, insasirwa gitambo, urufunguzo.
-Burettes: uducupa tubiri, kamwe karimo divayi akandi amazi
-Manuterge: agatambaro padiri yihanaguza amaze gukaraba intoki
III. INTEBE
-Kureba ko intebe ziteguye zihzgije
-Kuzihanagura no kuzitera neza.

Ø  IBINDI BISHOBORA GUTEGURWA HITAWE KU MWIHARIKO WA MISA

v  BATISIMU:
ü  Amavuta ya Kirisima (S C): Saint Chrème; aya mavuta akoreshwa mu masakramentu ya Batisimu, ugukomezwa n’Ubusaserdoti
ü  Amavuta y’abigishwa (O C): Huile des catechumens;
ü  Agatabo k’umukristu (urup. 172-182) cyangwa igitabo kirimo imihango ya Batisimu
ü  Amazi y’umugisha cyangwa andi mazi bari buhe umugisha n’agakombe baza kwifashisha babatiza
ü  Itara rya Pasika n’andi maatara mato (bougies) ahabwa abamaze kubatizwa
ü  Ibase, agakombe, isabune, igitambaro cy’amazi byifashishwa mugukaraba no kwihanagura intoki nyuma yo kubatiza.
ICYITONDERWA:1°Aya mavuta ningombwa kumenya kuyatandukanya hifashishijwe inyuguti zihinnye ziyanditseho; ariko icy’ingenzi ni ukwibuka kuyategura mbere ya Misa.
2° Uretse aya mavuta tubonye y’ubwoko bubiri, hari n’amavuta y’abarwayi (O I): Huile des Infirmes.  Aya mavuta akoreshwe mu isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi.

VII. UMWAKA WA LITURIJIYA

Kugirango umwaka wose n’ibihembwe byawo winjire mugikorwa kimwe cyo gusingiza no guhimbaza Imana (=Igitambo cy’ukaristiya, cyo zingiro n’iherezo), Kiliziya iyobowe na Roho Mutagatifu yateguye Umwaka wa Liturijiya. Nk’uko Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri ibivuga, mu nyadiko yayo ivuga kuri Liturijiya, ingingo ya 102, Ibyo Yezu Kristu yakoze kugira ngo akize isi, Kiliziya ntagatifu umubyeyi wacu igenda ibyibukana icyubahiro umwaka wose, ku minsi idahinduka. Buri cyumweru, ku munsi witwa “umunsi wa Nyagasani”, Kiliziya yibuka Izuka rya Nyagasani, ryarindi yizihiza rimwe mu mwaka ku munsi mukuru ukomeye witwa Pasika, ufatanye n’iminsi y’ibabara rye rehire.uko ibihembwe by’umwaka bisimburana, Kiliziya igenda izirikana amayobera y’imibereho ya Kristu : Ukwigira umuntu n’ukuvuka kwa Jambo,  Urupfu n’izuka, ugusubira mu ijuru(Asensiyo), ukuza kwa Roho Mutagatifu mu mitima y’intumwa (pentekosti), no gutegerezanya amizero mahire ukuza yuje ikuzo kwa Nyagasani,kandi ikibuka n’iminsi ngaruka mwaka y’abatagatifu.
Bityo, mubihe binyuranye by’umwaka wa Kiliziya, Kiliziya igenda ihugura abayoboke bayo,ibatoza kunogera Imana ku mutima no ku mubiri ibigirishije inyigisho, amasengesho, ukwihana no gutabara/ gufasha abababaye.



v  IMINSI YA LITURIJIYA

I .Uko umunsi wa Liturijiya uteye: buri munsi utagatifuzwa n’imihango ya Liturijiya ikorwa n’umuryango w’Imana, cyane cyane igitambo cy’Ukaristiya n’Amasengesho aherekeza umunsi.
Umunsi wa Liturijiya utangira mu gicuku, ukarangira mu gicuku gikurikiraho. Ariko kwizihiza icyumweru cyangwa iminsi mikuru ikomeye, byo bitangira ku mugoroba w’umunsi ubanza.

II. Umunsi w’icyumweru : ku yumweru ari wo « munsi wa Nyagasani », niwo wa mbere wa buri cyumweru. Uwo munsi, Kiliziya yizihiza iyobera rya Pasika, bityo icyumweru ni umunsi mukuru uhatse iyindi. Kubera agaciro umunsi w’icyumweru ufite, ntawundi munsi ushobora kuwusimbura, uretse iminsi mikuru ikomeye cyangwa iminsi mikuru isanzwe ya Nyagasani. Ibyumweru byo mugihe cy’Adiventi, Igisibo na Pasika, bisumbya icyubahiro iminsi mikuru ya Nyagasani n’iminsi mikuru ikomeye yose.
§  Bityo, iminsi mikuru ihuriranye n’ibyo byumweru, yimurirwa ku wa gatandatu. Ariko :
*      Ku cyumweru cya 1 nyuma ya Noheli, haba umunsi mukuru usanzwe w’urugo rutagatifu rwa Yozefu, Mariya na Yezu ;
*      Ku cyumweru gikurikira itariki ya 6 Mutarama, haba umunsi mukuru usanzwe wa Batisimu ya Nyagasani ;
*      Ku cyumweru gikurikira Pentekosti, haba umunsi mukuru ukomeye w’Ubutatu butagatifu ;
*      Ku cyumweru giheruka ibyumweru bisanzwe by’umwaka (icyumweru cya 34), haba umunsi mukuru ukomeye wa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w’ibiremwa byose ;
§  Iminsi mikuru ikomeye y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Asensiyo n’Isakramentu ritagatfu  ishobora kwimurirwa ku cyumweru kuri ubu buryo :
*      Umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani wimurirwa ku cyumweru kiri hagati y’itariki ya 2 n’iya 8 Mutarama ;
*      Umunsi mukuru wa Asensiyo wimurirwa ku cyumweru cya 7 cya Pasika ;
*      Umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu wimurirwa ku cyumweru gikurikira icy’Ubutatu butagatifu.
III. Iminsi mikuru ikomeye, iminsi mikuru isanzwe n’iminsi mikuru y’ibukwa :

Uko Kiliziya yibuka imibereho ya Kristu mu mwaka, ni nako yubaha by’umwihariko umuhire Bikira Mariya umubyeyi w’Imaana, kandi igashishikariza abayoboke bayo guhimbaza iminsi yo kwibuka Abahowe Imana n’abandi batagatifu.
ü  Hari abatagatifu bafite umwanya ukomeye kwisi hose : aba bibukwa kuminsi yabo muri Kiliziya yose aho iva ikagera ;
ü  Hari n’abatagatifu baba banditse kuri kalendari, ariko umunsi wabo ukizihizwa n’ubishatse, cyangwa se ukizihizwa by’umwihariko na Kiliziya y’aha n’aha, igihugu iki n’iki, umuryango uyu n’uyu w’abayeguriye Imana.
Hitawe ku cyubahiro cyayo, iminsi Kiliziya ihimbaza igabanijemo inzego eshatu :
-          Iminsi mikuru ikomeye
-          Iminsi mikuru isanzwe
-          Iminsi mikuru yibukwa
-          Iminsi mikuru ikomeye : ni iminsi y’imena bahimbaza bahereye ku mugoroba w’umunsi uyibanziriza ; ndetse iminsi mikuru ikomeye imwe n’imwe yifitiye Misa bwite y’igitaramo. Noheri na Pasika ni iminsi mikuru ikomeye bihebuje. Niyo mpamvu ibirori byo kuyizihiza bimara iminsi 8 yose.
-          Iminsi mikuru isanzwe : yizihizwa ku masaha atarenga ay’umunsi, keretse iyo ari iminsi mikuru isanzwe ya Nyagasani ihurirana n’ibyumweru bisanzwe by’umwaka.
-          Iminsi mikuru y’ibukwa : iri ukubiri :
ü  Iminsi yibukwa by’itegeko. Iyo iyi minsi ihuriranye n’imibyizi yo mu Gisibo, ishobora kwizihizwa gusa nk’iminsi yibukwa kubwende.
ü  Iminsi yibukwa ku bwende : iyo ku munsi umwe kalendari yerekana abatagatifu benshi bibukwa ku bwende, bashobora guhitamo umwe, abandi bakabihorera.
Buri uwa gatandatu mu gihe gisanzwe cy’umwaka, iyo atari umunsi w’umutagatifu wibukwa by’itegeko, bashobora kwibuka ku bwende Umubyeyi Bikira Mariya.
IV. Imibyizi : iminsi ikurikirana n’uw’Icyumweru (1-6), yitwa imibyizi. Yizihizwa kuburyo bunyuranye bitewe n’icyubahiro ifite by’umwihariko.
*      Uwa gatatu w’ivu, n’imibyizi y’icyumweru gitagatifu, kuva kuwa Mbere mutagatifu kugera kuwa Kane mutagatifu, ifite umwanya w’ibanze ku yindi mihango yose ;
*      Imibyizi yo mu gihe cy’Adiventi guhera ku wa 17 kugera ku wa 24 Ukubuza, n’imibyizi yose yo mu Gisibo, ifite umwanya wibanze ku minsi yibukwa by’itegeko ;
*      Indi mibyizi yimukira iminsi mikuru yose, ari ikomeye cyangwa ari isanzwe ; ubundi ikajyanirana n’iminsi yibukwa.

v  IBIHEMBWE BY’UMWAKA WA LITURIJIYA

Uko ibihembwe by’umwaka bisimburana Kiliziya igenda yibuka amayobera y’imibereho ya Kristu, kuva ku iyobera ry’ukwigira umuntu kugeza ku munsi wa Pentekosti, ndetse n’itegereza ry’ukuza kwa Nyagasani (reba Vatikani II, Inyandiko ivuga kuri Liturijiya, ingingo 102).

I. ADIVENTI : kuva ku cyumweru cya mbere cya Adiventi kugeza ku gitaramo cya Noheli. Kuva tariki ya 17 kugera tariki ya 24 Ukuboza, ni igihe cyo kurushaho kwitegura Noheli. Igihe cya Adiventi gifite intego ebyiri :
ü  Ni igihe cyo kwitegura umunsi mukuru ukumeye wa Noheli utwibutsa ko umwana w’Imana yaje mu bantu bwa mbere ;
ü  Ni igihe kandi urwo rwibutso rufasha imitima gutegereza Kristu uzaza bwa kabiri yuje ikuzo ku minsi w’imperuka.
Kubera izo mpamvu ebyiri, igihe cy’Adiventi ni igihe cyo gutegereza Umukiza mu byishimo n’ubutungane. Ibara rikoreshwa muri iki gihe ni isine

II. IGIHE CYA NOHERI : Kuva kuri Noheli kugeza ku munsi wa Batisimu ya Nyagasani. Ivuka rya Nyagasani ryizihizwa mu minsi 8. Ku wa 1 Mutarama, ariwo munsi wa munani wa Noheli, ni umunsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana.
-          Icyumweru kiri hagati y’itariki ya 2 n’iya 5 Mutarama, cyitwa  icyumweru cya 2 nyuma ya noheli.
-          Umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, wizihizwa ku wa 6 Mutarama, aho uwo munsi atari uw’itegeko, ukimurirwa ku cyumweru kiri hagati y’itariki ya 2 n’iya 8 Mutarama
-          Ku cyumweru kiba nyuma y’itariki ya 6 Mutarama haba umunsi mukuru usanzwe wa Batisimu ya Nyagasani, ari nawo usoza igihe cya Noheri.
Ibara rikoreshwa muri Liturijiya ni Umweru

III. IGISIBO : Kuva ku wa Gatatu w’ivu kugera kuwa Kane Mutagatifu mbere ya Misa y’Isangira rya Nyagasani. Ntibavuga ALLELUYA kuva mu ntangiro y’igisibo kugera ku gitaramo cya Pasika. Icyumweru cya 6 cy’Igisibo nicyo gitangira Icyumweru Gitagatifu : bacyita « Icyumweru cy’Amashami » ari cyo cy’Ububabare bwa Nyagasani.
Kuwa Kane Mutagatifu, mugitondo, umwepiskopi atura Misa afatanije n’urugaga rw’abasaseridoti ba diyosezi ye, agaha umugisha amavuta matagatifu. Iyo Misa ishobora kwimurirwa ku minsi iri mu cyumweru gitagatifu, mbere y’uwa Kane Mutagatifu.

IV. IMINSI NYABUTATU YA PASIKA : nkuko Vatikani ya II ibivuga mu nyandiko ivuga kuri Liturijiya, ingingo ya 5, umunsi wo gucungura abantu no guhesha Imana ikuzo ku buryo bunonosoye, Kristu yawujurije mu iyobera rya Pasika ye, kuko mu ipfa rye, yatsinze urupfu rwacu, maze mu izuka rye adusubiza ubugingo. Kubera iyo mpamvu, iminsi nyabutatu ya Pasika bibukamo Ibabara n’Izuka bya Nyagasani, ihatse indi minsi yose y’umwaka wa Kiliziya.
ü  Iminsi nyabutatu ya Pasika, itangirana na Misa y’ikigoroba,  kuwa Kane Mutagatifu, ihimbaza Isangira rya Nyagasani, amasangano yayo akaba igitaramo cya Pasika, igasozwa n’amasengesho  y’umugoroba w’umunsi wizuka rya Nyagasani.
ü  Kuwa gatanu Mutagatifu no ku wa Gatandatu Mutagatifu, igihe bishoboka, hose bubahiriza umugenzo wo gusiba kurya.
ü   Nk’uko Mutagatifu Agusitini abivuga, Igitaramo cya Pasika, ariryo Joro rihire Nyagasani yazutsemo, ni nyina w’ibitaramo bitagatifu byose.

V. IGIHE CYA PASIKA : ni igihe cy’iminsi 50 gitangira ku cyumweru cy’izuka(Pasika), kikagera ku munsi mukuru wa Pentekosti. Ihimbazwa nkaho byabaye umunsi umwe. Ibara rya Liturijiya ritegurwa ni umweru.
ü  Iminsi umunani ya mbere y’icyo gihe cya Pasika yizihizwa nk’iminsi mikuru ikomeye ya Nyagasani, ikitwa « iminsi y’ibirori bya Pasika ».
ü  Ku munsi wa 40 nyuma ya Pasika, hizihizwa Asensiyo ya Nyagasani, aho uwo munsi atari uwitegeko, wimurirwa ku cyumweru cya 7 cya Pasika.

VI. IGIHE GISANZWE : uvanyemo ibihe byihariye, mu mwaka hasigara ibyumweru 33 cyangwa 34 bidafite iyobera iri n’iri rya Kristu bahimbaza. Muri iki gihe, Kiliziya ihimbaza iyobera rya Kristu ku buryo bwa rusange, cyane cyane ku cyumweru. Igihe gisanzwe kigabanijemo ibice bibiri :
Ø  Igihe gisanzwe gitangira ku munsi ukurikira Batisimu ya Nyagasani, kikagera kuwa kabiri ubanziriza uwa Gatatu w’ivu.
Ø  Igihe gisanzwe cyongera gutangira ku wa mbere wa Pentkosti kikagera ku wa gatandatu ubanziriza icyumweru cya mbere cya Adiventi.


VIII. MUTAGATIFU TARISISI, UMURINZI W’ABAHEREZA

Mutagatifu TARISISI, umurinzi w’abahereza, yabayeho yabayeho mu kinyejana cya gatatu i Roma. Yari umwe mubagize itsinda ry’abakristu bari barahujwe no gusangira ubuzima bwa gikristu, ibyishimo, ibibazo n’imibabaro, aho bahuriraga hamwe mu bwihisho bagasenga.

Umunsi umwe, Tarisisi yari atwaye isakramentu ry’Ukaristiya agemuriye abarwayi, nuko mu nzira ahura n’abasore bahinyuraga iby’Imana. Yafashe rya sakramentu arihisha mu myenda ye, ngo batabimenya. Ba basore baramufashe bagerageza kumwambura rya sakramentu ngo barikinishe, ariko Tarisisi ababera ibamba yanga kurirekura kugera ubwo bamutuye hasi. Abonye ko bagiye kurimwambura, ahitamo kuritamira. Maze ba basore bararakara, bamwuzuraho, baramukubita, bamutera amabuye kugeza igihe apfiriye.  Apfa atyo ahowe ukwemera kwe. Imva ye iri i Roma, hamwe n’iz’abandi bahowe Imana. Kumva ye, uhasanga ishusho y’umudiyakoni ufite umukindo (ikimenyetso cy’abahowe Imana), amabuye (kuko yapfuye atewe amabuye), na Hostiya. Tarisisi yatanze ubuzima bwe kubera kwitangira abandi mu izina rya Yezu Kristu. Kubera iyo mpamvu, abahereza bamufasheho umurinzi n’umuvugizi wabo.
Umunsi wa mutagatifu Tarisisi wibukwa ku itariki ya 15 Kanama. Bitewe n’uko kuri iyo tariki Kiliziya ihimbaza umunsi ukomeye w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, bituma mutagatifu Tarisisi adahimbazwa ku buryo bwihariye. Ariko ntibibuza ko aho amatsinda y’abahereza yabiteguye, uwo mutagatifu yahimbazwa, babifashijwemo na Padiri ufite abahereza mu nshingano ze.


Inyandiko zifashishijwe :


1. Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma
2. Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Roma, inyandiko ivuga kuri Liturijiya (Sacrosanctum Concilium)
3. Igitabo cy’imihango mitagatifu cyigenewe abepiskopi (sérémonial des évêques)
4. Padiri Emmenuel MUGABO, Ibimenyetso by’abakirisitu n’ibisobanuro byabyo. Umurage w’abakurambere mu kwemera, Nyakibanda 2010.
5. Hervé LUNDEN, Imihango isobanuye ya misa ntagatifu,  s.l, 12e  édition revue et améliorée







IX. ISENGESHO RY’UMUHEREZA WA MISSA NTAGATIFU

Mana yanjye kandi Mubyeyi wanjye, ndagushimira ko wampamagariye guhereza Umwana wawe Yezu, ndagusingiza kuko wantoreye kuba umufasha wa Yezu igihe akwituraho igitambo, utabare intege nke zanjye, maze unshengezemo imyifatire y’urukundo iranga ko ndi umukristu, utume nibuka uko bukeye ko uhereza Yezu kuri Alitari, agomba no kumuhereza mu bavandimwe be cyane cyane ab’intamenyekana; maze nindangiza ubutumwa bwanjye ho ku isi, nizere ko nzaguhereza mu ijuru iteka ryose. Amen
IMYANZURO YAVUYE MU MAHUGURWA Y’ABAHEREZA BA PARUWASI KATEDRALI BYUMBA (Le 7-9/08/2013)

Amahugurwa y’abahereza ba paruwasi Katedrali Byumba, yateguwe mu rwego rwo kongerera abahereza ubumenyi no guhuza imikorere muri Paruwasi yose ya Byumba. Ayo mahugurwa yamaze iminsi itatu. Abahereza bahuguwe kuri ibi bikurikira :
Ø  Ubumenyi bw’ibanze ku muhereza wa Misa no kunoza umurimo wo guhereza ;
Ø  Imiyoborere n’igena migambi ry’ibikorwa by’itsinda ry’abahereza ;
Ø  Gucunga umutungo w’itsinda ry’abahereza.
Nyuma y’amahugurwa, abahereza bahagarariye abandi mu masantarali na sikirisale, bafatanije na komite ya paruwasi n’umufaratiri wari uhagarariye ubuyobozi bwa paruwasi, bafashe imyanzuro ikurikira :
v  Buri tsinda ry’abahereza rikorera muri paruwasi Katedrali ya Byumba, rirebwa kandi ritegetswe gukurikiza amabwiriza yashyizweho agomba kugenga abahereza muri paruwasi Katedrali ya Byumba.
v  Ingingo irebana n’imyaka n’igihagararo, umuhereza uhereza kuri Altari agomba kuba afite, igomba gushyirwa mu bikorwa vuba na bwangu, bitarenze ukwezi kwa 9 kwa 2013, dore ko byemejwe kandi bikamenyeshwa abahereza na Komite za Liturijiya ku nzego za sikirisale, santarali na paruwasi mu kwezi kwa Mutarama 2013.
v  Kubijyanye n’imyifatire n’imyitwarire muri Liturijiya, ntamuhereza wahereje wemerewe guhazwa ku rurimi : umuhereza ahazwa ku kiganza nk’uko Liturijiya ibiteganya.
v  Nta tsinda ry’abakristu runaka ryemerewe kubyara itsinda ry’abahereza, ngo kuri sikirisale cyangwa santarali habe amatsinda 2 y’abahereza. Umwana uri mu itsinda runaka ry’abakristu (MAC, Enfance Missionnaire), ushaka kuba umuhereza, asaba kwinjira mu itsinda ry’abahereza b’aho ari, akakirwa niba yujuje ibisabwa.
v  Nta tsinda ry’abahereza ryemerewe kugira gahunda iyi n’iyi (gusura no gusurwa, iminsi mikuru) bitamenyeshejwe kandi ngo byemerwe n’ubuyobozi bwa paruwasi na Santarali.
v  Buri tsinda ry’abahereza rigomba kuba rifite ikayi igaragaza umutungo w’abahereza (uko winjira n’uko ukoreshwa), kandi iyo kayi ikerekwa ubuyobozi bukuriye rya tsinda igihe cyose bibaye ngombwa.
v  Ubuyobozi bwa Santarali na sikirisale bufatanije na komite ya Liturijiya bagomba kwibuka ko munshingano zabo harimo gukurikirana imikorere y’itsinda ry’abahereza ribarizwa aho babereye abayobozi ; ni ukuvuga :
-          Imyitwarire y’abahereza muri rusange
-          Imiyoborere y’itsinda ry’abahereza
-          Imicungire y’umutungo w’itsinda ry’abahereza (uko winjiye n’uko ukoreshwa)
v  Ubuyobuzi bwa Santarali bufatanije na Komite ya Liturijiya, nyuma yo gushishoza bihagije,  bwemerewe gufata imyanzuro ku kibazo cyagaragaye mu itsinda ry’abahereza, bakihutira kuyimenyesha Padiri ufite abahereza mu nshingano ze na komite ya Liturijiya ku rwego rwa Paruwasi, bitarenze icyumweru kimwe kandi bigakorwa mu nyandiko ngufi.




[1]  Reba igitabo cy’imihango mitagatifu kigenewe abepiskopi « Cérémonial des évêques », igika cya 53 n’icya 37.
[2] Reba Cérémonial des évêques, nn 56-67 n’igitabo cya Misa, urupapuro rwa 79.
Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE