vendredi 16 décembre 2011




Ijambo ry’ubuzima ry’Ukwakira  2011*

« Nkurikira » (Mt 9, 9)
Avuye i Kafarinawumu, Yezu yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo, umusoresha. Uwo murimo watumaga abantu bamwanga kubera ko yari mu murongo wa babandi baryamiraga, bakananyunyuza imitsi y’abaturage. Abasaduseya hamwe n’Abafarizayo bamushyiraga mu gatsiko k’abanyabyaha bazwi, bityo Yezu bakamuziza ko yari « incuti y’abasoresha n’abanyabyaha » akanasangira nabo.
Kubera ko Yezu anyuranije n’uko abantu batekerezaga, yasabye Matayo kumukurikira.                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                 Yemera no kujya gusangira nawe mu rugo, nk’uko hanyuma yaje kubigenza na Zakayo, umukuru w’abasoresha b’i Yeriko. Asabwe kwisobanura kuri iyo myitwarire, Yezu yasubije ko yaje kuvura abarwayi kandi ko ataje gushaka abantu bazima, ahubwo yaje guhamagara abanyabyaha. Ubu arahamagara umwe muri abo :

« Nkurikira»
Aya magambo Yezu yayabwiye Andereya, Petero, Yakobo na Yohani ku nkombe z’ikiyaga. Mu bundi buryo butandukanye, Pawulo nawe yarahamagawe ari mu nzira y’i Damasi.
Yezu ntiyagarukiye aho. Uko ibinyejana byagiye bisimburana yakomeje guhamagara abagabo n’abagore bo mu moko yose ndetse n’abo mu bihugu byose. Aracyakomeza kubikora n’uno munsi : anyura mu buzima bwacu, adusanga ahantu hatandukanye, mu buryo butandukanye kandi arakomeza kutugezaho ubutumire bwe kugeza ubu.
Kubera ko yifuza kugira umubano wihariye natwe, aradusaba kugumana nawe kandi aradusaba gufashanya nawe mu gutanga umurongo mwiza w’iyi si yacu nshya.
N’ubwo bwose dufite imbaraga nke, tukaba mu byaha, tukagira ibitubabaza, aradukunda kandi yaduhisemo uko turi. Urukundo rwe ruzaduhindura maze ruduhe imbaraga n’ubutwari bwo kumukurikira nka Matayo.
Afitiye buri muntu urukundo ndetse n’umugambi mwiza w’ubuzima, araduhamagara by’umwihariko. Tubyumva mu byo Roho Mutagatifu aduhumekeramo, mu bihe bitandukanye, mu nama atugira, ni ikimenyetso cy’umuntu udukunda…
N’ubwo bwose yigaragaza mu buryo butandukanye, ijambo rye riragaruka buri gihe rigira riti :

« Nkurikira»

Umunsi umwe, nanjye, numvise uwo muhamagaro w’Imana.
Hari mu gitondo hakonje cyane, i Trente (mu Butaliyano). Mama yari yasabye murumuna wanjye muto kujya gukamisha mu birometero nka bibiri uvuye iwacu, ariko kubera ko hari hakonje cyane uwo mwana w’umukobwa muto arasigana. Undi murumuna wanjye nawe aranga. Bigeze aho niyemeza kujyayo ndavuga nti : « Ngiyeyo Mama », maze mfata icupa. Maze gusohoka, ngeze mu nzira, habaye ikintu kidasanzwe : ni nk’aho ijuru ryari rikingutse, maze Imana insaba kuyikurikira. Numvise aya magambo mu mutima wanjye : « Unyihe wowe wese ! »
Uwo wari umuhamagaro nahise nshaka guhita nsubiza. Nabitekerereje umusaserdoti wankurikiranaga, maze anyemerera kwiha Imana mu buzima bwanjye bwose. Aho hari tariki  7 ukuboza 1943. Ntibyoroshye gusobanura ibyambayeho icyo gihe : nari nashyingiranywe n’Imana. Byose narimbiteze kuri yo.

« Nkurikira»
Aya magambo ntiyumvikana gusa mu gihe runaka, ubwo duhitamo inzira dukurikira, ahubwo Yezu ayatubwira buri munsi. « Nkurikira » mu bikorwa byanjye bya buri munsi n’ubwo byaba biciriritse ; « Nkurikira » mu bibazo byanjye ngomba kwakira kandi nkarenga hamwe no mu bindi bikorwa binyuranye…
Ni gute nasubiza by’ukuri ?
Ngomba gukora icyo Imana ishaka muri uyu mwanya, nizeye ingabire idasanzwe.
Muri uku kwezi twihatire gukora ugushaka kw’Imana ; twibande ku bavandimwe tugomba gukunda, ku kazi kacu, ku masomo yacu, ku buzima bwacu bw’isengesho, ku kiruhuko cyacu, ku bikorwa duhamagarirwa gukora.
Twitoze kumva ijwi ry’Imana riduhamagara rikoresheje umutimanama wacu : riratubwira ibyo tugomba gukora buri gihe, twitegure guhara byose turyumve.
« Uduhe ku gukunda, Nyagasani, uko bukeye uko bwije turusheho. Ariko rero ntibihagije kubera ko iminsi isigaye ari micye cyane. Duhe rero kugukunda buri gihe, n’umutima wacu wose, na roho yacu yose, n’imbaraga zacu zose, mu bijyanye n’ugushaka kwawe ».
Ubwo nibwo buryo bwiza bwo gukurikira Yezu.

Chiara Lubich



Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE

Aucun commentaire: