samedi 24 décembre 2011

Inyigisho yo kuri Noheli

NOHELI (KU MANYWA) (Iz 52, 7-10, He1, 1-6, Yh1, 1-18)
 
Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo yatubwirishije Umwana wayo” (He1, 1).
 
Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Uretse iminsi yo guhimbaza Iyobera rya Pasika buri mwaka, ntawundi munsi mukuru uruta uwa Noheli ariwo Kiliziya yibukaho ivuka n’ukwigaragaza kwa Nyagasani bwa mbere (IGMR N032). Amasomo Kiliziya yagennye kuri uyu munsi aragaruka ku ngingo imwe y’ingenzi: Imana yigaragarije umuryango wayo kandi irawukiza.Nitwishime kandi tunezerwe.
 
Mu Ivanjili, Yohani aratubwira ko Jambo yigize umuntu akabana natwe maze tukibonera ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se (Yh1, 14). Yohani akomeza atwereka ko Imana ari Urumuri n’ubuzima( Yh1,9.3.12-13). Yaje kugirango atumenyeshe urwo Rumuri kandi aduhe Ubuzima. Mukuvuka kwe, yavutse nk’abantu basanzwe. Mu kiraro i Betelehemu niho yaryamishijwe mukavure mu bukene bwose nk’ubwa bene muntu, ndetse atari abantu bose, ahubwo umuntu w’umukene kuko ntawundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika (Mt2,1-7). Imana rero yafashe uyu mubiri wacu yigiramo Umuntu. Ubu natwe ubwacu dushobora kubona umubiri Imana ubwayo yafashe kuko ari uyu mubiri wacu yahinduyemo Imana. Ibi rero bikaba bitugaragariza urukundo Imana ikunda bene muntu kugeza aho iza kwisanisha na we (uretse ku cyaha). Aliko ibyo ntibyatubuza kwibaza ikibazo: kuki koko Imana yigize Umuntu? Ese, kugirango icungure muntu byari ngombwa kubanza kwigira umuntu? Nta bundi buryo Yashoboraga gukoresha kugirango iducungure?
 
Imana yemera guca bugufi ikigira umuntu nuko yari ifite umugambi mwiza kuri bene muntu bose. Kandi nubu uwo mugambi iracyawukomeje. Imana ishaka ko Muntu akira ububi bwe bwose. Irashaka kudukura mu mwijima ikadushyira mu rumuri.Yafashe kamere muntu rero kugirango ishyikire muntu muri kamere ye hatarimo icyaha. Kubera ko Muntu agira intege nke mu gukora icyiza, Imana yisanishije nawe kugira ngo imwereke ko hari icyo ashoboye. Bityo Yigira Umunyantege nke mu banyantege nke igirango ihe muntu ubudahangarwa. Yigize umuntu urupfu rufiteho ububasha kugirango muntu nawe ahabwe ku budahangarwa n’urupfu ni ukuvuga ubudapfa. Yigize umuntu kugirango adusangize ku bumana bwayo. Ubu natwe, kubera nawe ntabwo tuzapfa buheriheri, ahubwo imibiri yacu izazuka igihe nikigera tuzabana nawe mu ngoma ya se ubuziraherezo. Ngiryo ishema ryacu! Ukwigira umuntu kw’Imana kwazamuye kamere yacu kuyigira nk’iyi’Imana ho gato bityo duhabwa  ibyiza by’igiciro gihanitse twasezeranijwe kugirango twinjire muri kamere mana(“pet1,4). Nibyo umuririmbyi wa zabuli yahanuye igihe avuze: Mwene muntu ni iki kugirango ube wamwitaho? Rwose habuzeho gato  ngo umunganye nk’imana” Zb8,5. Niyo mpamvu rero iryo shema dukesha Nyagasani ryo gusangira ikuzo nawe tutakagombye kuripfusha ubusa. Akaba ari ibyo Mutagatifu Lewo adushishikariza: « Wowe mukristu, menya agaciro kawe n’icyubahiro ufite. Nyuma yo guhabwa ingabire zo kugira uruhare kuri kamere mana, ntugasubire  ku cyavu ukora ibidakwiriye ako gaciro ufite.»
 
Imana rero, « Koko  yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege  igirango umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo buhoraho(Yh3,16). Imana Urukundo(1Yh4,8.16) muri kamere yayo, niyo mpamvu Jambo yigize Umuntu kugirango inyoko muntu yose igire uruhare kuri urwo rukundo rw’Imana.  Ubu rero ubwo Imana yaje muri twe, agakiza karatwegereye kuruta mbere kuko « ikitashokeraga amategeko kuko intege z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha(Rom8,1-4). Icyo twebwe, ku munsi nk’uyu wa Noheli duhamagarirwa ni ukwakira urwo rukundo twahawe kandi tukagira uruhare mukwakira uwo Mwana w’Imana uje atugana.
 
Yezu niwe Jambo w’Imana waje kutugaragariza Imana Data. Mbere yo kuvukira i Betelehemu, muntangiriro yabanaga n’Imana (Yh1, 1). Icyamuzanye nta kindi ni ukutugira abana b’Imana muri We kandi ubu koko turi bo( 1Yh3,1). Muri Batisimu duhinduka abana b’Imana muri Kiliziya. Niyo mpamvu, umuntu ashatse atakwirirwa yibaza impamvu, abantu benshi kuri Noheli bagira icyifuzo cyo kujya gusenga mu Kiliziya. Kuri Noheli abantu benshi, baritegura bagasubira mu kiliziya nyuma y’umwaka wose batajyayo kuko mu mitima yabo baba bafite ibanga. Iryo banga nta rindi  nuko twese uko turi twahawe ku busendere bwa Yezu, tugirirwa ubuntu bugeretse kubundi (Yh1, 16) kandi kuko abamwakiriye  bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana (Yh1, 12). Ngiyo mpamvu muri Kristu, umuntu wese yakiriye uwo mukiro uturuka ku Mana Data. Nta mpamvu rero yo kuwurangarana umukiro wa bene ako kageni.
 
Ubwo rero twe twamenye Yezu, umucunguzi w’abantu bose, nimureke duhanikire icyarimwe ijwi ry’ibisingizo(Iz52,8) kuko twabonye Umukiza, Imana yigize Umuntu. Uhoraho Imana ya Israheli yagarutse muri Siyoni. Impande zose zabonye agakiza k’Imana yacu (Iz52, 10). Umwami w’amahoro, utangaza amahirwe (Iz52, 7) yaje kutwereka Imana kugirango tuyimenye by’ukuri mu kwemera no mu rukundo kuko ariwe « buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo »(He1,3). Aje kugirango aduhe amazi atanga ubuzima (Yh4, 10.14). None kugeza ubu nta bariyeri nimwe ikidutandukanya n’Imana. Iyo twumvishe Yezu mu Ijambo rye, tukamusanga mu sakaramentu ye, tukamuhabwa mu karisitiya, twunga ubumwe na We, nuko umugambi w’Imana Data wo kudukiza ukuzurizwa muri We. Nimuze rero tumuyoboke, tumukunde, tumukorere kandi tumukundishe n’abandi bataramumenya tubigiranye urukundo nyakuri. Ibanga nta rindi. Nimuze tunyure kuri Nyina w’Imana aturangire inzira y’ubusamo itugeza yo. Ubwo Imana ubwayo yemeye kmunyuraho, nimureke natwe twemere kunyura k’uwo Imana yakujije, ikamuha kuba Nyina w’Umwana wayo.  Nitubigenza gutyo, nibwo tuzaba twijihije Noheli mu kuri no mu rukundo nyarwo.
 
NOHELI NZIZA  KURI BURI WESE
Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE

vendredi 16 décembre 2011




Ijambo ry’ubuzima ry’Ukwakira  2011*

« Nkurikira » (Mt 9, 9)
Avuye i Kafarinawumu, Yezu yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo, umusoresha. Uwo murimo watumaga abantu bamwanga kubera ko yari mu murongo wa babandi baryamiraga, bakananyunyuza imitsi y’abaturage. Abasaduseya hamwe n’Abafarizayo bamushyiraga mu gatsiko k’abanyabyaha bazwi, bityo Yezu bakamuziza ko yari « incuti y’abasoresha n’abanyabyaha » akanasangira nabo.
Kubera ko Yezu anyuranije n’uko abantu batekerezaga, yasabye Matayo kumukurikira.                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                 Yemera no kujya gusangira nawe mu rugo, nk’uko hanyuma yaje kubigenza na Zakayo, umukuru w’abasoresha b’i Yeriko. Asabwe kwisobanura kuri iyo myitwarire, Yezu yasubije ko yaje kuvura abarwayi kandi ko ataje gushaka abantu bazima, ahubwo yaje guhamagara abanyabyaha. Ubu arahamagara umwe muri abo :

« Nkurikira»
Aya magambo Yezu yayabwiye Andereya, Petero, Yakobo na Yohani ku nkombe z’ikiyaga. Mu bundi buryo butandukanye, Pawulo nawe yarahamagawe ari mu nzira y’i Damasi.
Yezu ntiyagarukiye aho. Uko ibinyejana byagiye bisimburana yakomeje guhamagara abagabo n’abagore bo mu moko yose ndetse n’abo mu bihugu byose. Aracyakomeza kubikora n’uno munsi : anyura mu buzima bwacu, adusanga ahantu hatandukanye, mu buryo butandukanye kandi arakomeza kutugezaho ubutumire bwe kugeza ubu.
Kubera ko yifuza kugira umubano wihariye natwe, aradusaba kugumana nawe kandi aradusaba gufashanya nawe mu gutanga umurongo mwiza w’iyi si yacu nshya.
N’ubwo bwose dufite imbaraga nke, tukaba mu byaha, tukagira ibitubabaza, aradukunda kandi yaduhisemo uko turi. Urukundo rwe ruzaduhindura maze ruduhe imbaraga n’ubutwari bwo kumukurikira nka Matayo.
Afitiye buri muntu urukundo ndetse n’umugambi mwiza w’ubuzima, araduhamagara by’umwihariko. Tubyumva mu byo Roho Mutagatifu aduhumekeramo, mu bihe bitandukanye, mu nama atugira, ni ikimenyetso cy’umuntu udukunda…
N’ubwo bwose yigaragaza mu buryo butandukanye, ijambo rye riragaruka buri gihe rigira riti :

« Nkurikira»

Umunsi umwe, nanjye, numvise uwo muhamagaro w’Imana.
Hari mu gitondo hakonje cyane, i Trente (mu Butaliyano). Mama yari yasabye murumuna wanjye muto kujya gukamisha mu birometero nka bibiri uvuye iwacu, ariko kubera ko hari hakonje cyane uwo mwana w’umukobwa muto arasigana. Undi murumuna wanjye nawe aranga. Bigeze aho niyemeza kujyayo ndavuga nti : « Ngiyeyo Mama », maze mfata icupa. Maze gusohoka, ngeze mu nzira, habaye ikintu kidasanzwe : ni nk’aho ijuru ryari rikingutse, maze Imana insaba kuyikurikira. Numvise aya magambo mu mutima wanjye : « Unyihe wowe wese ! »
Uwo wari umuhamagaro nahise nshaka guhita nsubiza. Nabitekerereje umusaserdoti wankurikiranaga, maze anyemerera kwiha Imana mu buzima bwanjye bwose. Aho hari tariki  7 ukuboza 1943. Ntibyoroshye gusobanura ibyambayeho icyo gihe : nari nashyingiranywe n’Imana. Byose narimbiteze kuri yo.

« Nkurikira»
Aya magambo ntiyumvikana gusa mu gihe runaka, ubwo duhitamo inzira dukurikira, ahubwo Yezu ayatubwira buri munsi. « Nkurikira » mu bikorwa byanjye bya buri munsi n’ubwo byaba biciriritse ; « Nkurikira » mu bibazo byanjye ngomba kwakira kandi nkarenga hamwe no mu bindi bikorwa binyuranye…
Ni gute nasubiza by’ukuri ?
Ngomba gukora icyo Imana ishaka muri uyu mwanya, nizeye ingabire idasanzwe.
Muri uku kwezi twihatire gukora ugushaka kw’Imana ; twibande ku bavandimwe tugomba gukunda, ku kazi kacu, ku masomo yacu, ku buzima bwacu bw’isengesho, ku kiruhuko cyacu, ku bikorwa duhamagarirwa gukora.
Twitoze kumva ijwi ry’Imana riduhamagara rikoresheje umutimanama wacu : riratubwira ibyo tugomba gukora buri gihe, twitegure guhara byose turyumve.
« Uduhe ku gukunda, Nyagasani, uko bukeye uko bwije turusheho. Ariko rero ntibihagije kubera ko iminsi isigaye ari micye cyane. Duhe rero kugukunda buri gihe, n’umutima wacu wose, na roho yacu yose, n’imbaraga zacu zose, mu bijyanye n’ugushaka kwawe ».
Ubwo nibwo buryo bwiza bwo gukurikira Yezu.

Chiara Lubich



Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE

vendredi 9 décembre 2011