vendredi 13 janvier 2012

Inyigisho ku cyumweru cya 2 Annee B by D.Wetaase


ICYUMWERU CYA 2 GISANZWE, UMWAKA B
Amasomo:
1.       1 Sam3, 3b-10.19
2.       1 Kor3,13b-15a.17-20
3.       Yh1, 35-42
ISANGANYAMATSIKO
Twe abamenye Kristu mbere duhamagariwe kumugeza ku batamuzi.
Bakristu bavandimwe, kuri icyi cyumweru cya 2 mu byumweru bisanzwe by’umwaka B wa liturijiya, amasomo matagatifu umubyeyi wacu  ariwe Kiliziya yaduteganyiirje aradusaba kuzirikana by’umwihariko  ku muhamagaro n’ubutumwa byacu nk’abamenye Imana n’Umwana wayo Yezu Kristu mbere.
Twe abatowe muri Batisimu, tukaba abana b’Imana na ba Kiliziya, muri make turi abakristu. Twamenye ubwiza bw’Imana muri Kristu: urukundo idufitiye ni rwinshi kuko yaduhaye Umwana wayo w’ikinege, akadupfira ku musaraba. Si icyo ngicyo gusa, ari kumwe natwe buri  gihe, cyane cyane mu masakaramentu duhabwa. Muri Ukaristiya, tumuhabwa nk’uko ameze mu mubiri n’amaraso bye. Imbabazi atugaragariza mu iskaramentu rya penetensiya zirenze imitekerereze  yacu. Ibyo byiza Imana itugaragariza bituma tubona impamvu yo kumurata  ndetse  no kumumenyesha abandi bataramumenya.
Ubwo ni ubutumwa duhabwa nk’abakristu  mu muhamagaro wacu- kumenyesha abandi Kristu  muzima kandi Mukiza. Nibyo twumvise mu isomo rya mbere , aho umwana Samweli yari ataramenya Uhoraho, afashwa n’umuherezabitambo Heli  ngo uwamuhamagaraga ni Uhoraho kandi anamwigisha kwitaba neza ijwi ry’Uhoraho.
No mu Ivanjili ya Yohani, Andereya amaze gukurikira Yezu, akamenya aho atuye, akagumana nawe , aza kubwira Simoni ati : «Twabonye Kristu »  Umukiza. Nuko amugeza kuri Kristu.
Duhereye kuri uru rugero rwa Heli  na  Andereya, natwe abamenye Kristu mbere tugomba kumwamamaza kugera ku batamuzi. 
 Iyo tumugezeho kandi  tukamwemera  aduha kuba nka we. Ubu uwitwaga Simoni yitwa Petero aribyo kuvuga urutare. Isomo rya 2 riratubwira ko ngo uwamenye Kristu  akora ibijyanye n’ugushaka kwa Kristu. Ntabwo ashobora gukora ibinyuranye kuko ari ingoro ya Roho Mutagatifu umutuyemo. Dushobor no kuvuga ngo niwe  Kristu ugaragara rwagati mu bantu.
None rero bavandimwe, tugerageze guhuza ibikorwa byacu n’ibya Kristu uri muri twe, kugira ngo tubashe kumugeza ku bandi, nabo bamumenye, bamemwere, bamukurikire, kandi babane nawe abaturemo abahindure icyo ashaka.


Deacon Joseph BUKENYA WETAASE, 15/01/2012
Dieu est Amour, A MOI IL A DONNE TOUTE SA MISERICORDE